Kuki Abakinnyi b’Umupira w’Amaguru Buri gihe Binjirana n’Abana Mbere y’Umukino? Imvo n’imvano

Iyo urebye umupira w’amaguru, cyane cyane amarushanwa akomeye nka FIFA World Cup cyangwa andi akinirwa iburayi, ubona abakinnyi binjira mu kibuga bafashe abana bato mu ntoki. Ni ibintu bimaze kuba umuco ku buryo abantu benshi babifata nk’ibisanzwe, ariko bake ni bo bazi impamvu nyakuri yabyo n’amateka yabitangiye.

Nubwo abantu benshi batekereza ko byahozeho kuva umupira w’amaguru wabaho, si byo. Amashusho yo mu myaka ya 1980 na 1990 agaragaza ko amakipe yinjiraga mu kibuga nta bana bari kumwe na yo. Abahanga mu mateka ya ruhago bavuga ko kimwe mu bihe bya mbere byagaragayemo abana baherekeje abakinnyi ari ku mukino wa nyuma wa FA Cup mu 1999, aho buri kipe yari iherekejwe n’umwana umwe. Nyuma yaho, muri Euro 2000, gahunda yaguwe ku buryo buri mukinnyi yagiraga umwana umuherekeje.

Mu mwaka wa 2001, FIFA yakoranye na UNICEF mu bukangurambaga bwiswe “Say Yes For Children”.Intego yari ukugaragaza ko umupira w’amaguru ushobora kugira uruhare mu kurengera uburenganzira bw’abana no guteza imbere uburezi n’imibereho yabo. Mu Gikombe cy’Isi cya 2002, abana baherekeje buri mukinnyi binjira mu kibuga nk’ikimenyetso cy’icyo gikorwa

Nubwo, Umuco wo kwinjirana n’abana mbere y’umukino watangiye kugira ngo umupira w’amaguru ukoreshwe nk’urubuga rwo gutanga ubutumwa, byatangiye bigamije kwerekana ko abana ari bo hazaza h’umuryango kandi ko bagomba kurindwa, kwitabwaho no guhabwa amahirwe yo gukura neza. Amashyirahamwe ya ruhago nka FIFA yabonye ko kubera ko umupira ukurikirwa n’amamiliyoni y’abantu ku isi, ushobora gukoreshwa mu gukangurira abantu kwita ku mibereho n’uburenganzira bw’abana. Ni yo mpamvu abakinnyi batangiye kwinjirana n’abana nk’ikimenyetso cy’urukundo, uburinzi n’icyizere cy’ejo hazaza.

Ikindi kandi, kwinjirana n’abana byari uburyo bwo guhuza isi ya ruhago n’urubyiruko. Abategura amarushanwa bifuzaga ko abana babona ko na bo bashobora kuzaba abakinnyi bakomeye mu gihe kizaza. Iyo umwana yinjiranye mu kibuga n’icyamamare akunda, bimwongerera icyizere ndetse bikamutera inzozi zo gukomeza gukora cyane kugira ngo azagere ku rwego rw’uwo mukinnyi. Uyu muhango rero ntabwo uba ugamije gusa gushimisha abafana, ahubwo uba ufite intego yo gushishikariza abana gukunda siporo no kubaka ejo habo hazaza.

Nubwo impamvu nyamukuru yari ubukangurambaga bwo gushyigikira abana, uyu muco wakunzwe cyane ku buryo wabaye kimwe mu biranga umupira w’amaguru muri rusange. Uyu munsi, ukomeje gukorwa mu marushanwa menshi ku isi kuko ufatwa nk’ikimenyetso cy’icyizere, ejo hazaza n’isano iri hagati y’ibyamamare mumupira w’amaguru n’abana bifuza kuzabigana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *