Irene Agiye gukora ubukwe Ariko Aisha siwe mugeni!

Inkuru y’ubukwe bw’uyumunyamakuru Irene yamenyekanye muri ikigitondo taliki 16 Gicurasi 2026, ubwo yasangizaga abamukurikira amafoto aherekejwe n’igihe ububukwe buzabera maze kumbunga nkoranyambaga Abantu batungurwa no gusanga uwo bazabukorana atari Aisha ubarizwa muruganda rwa Cinema kuberako muminsi ishize bavugwa murukundo.

Mu biganiro bitandukanye Aisha yagiye agaragaze urukundo afitiye Irene Abantu bagaherako bavuga ko bakundana kuko na Irene ntiyigeze abihakana mubihe bitandukanye yagiye abibazwa. Uyu Irene ari mubasore bakuru cyane nawe wahoraga aterwa amabuye ko adashaka Cyangwa se ko yatinze kuzana umugore nyamara akuze bihagije igitangaje Aisha ari mubamushyiragaho icyo gitutu, bamwibutsa ko akuze akwiye kuzana umugore ariko kenshi yongeragaho ko ariwe agomba kuzazana nubwo atariko Byagenze.

Nyuma y’uko italiki Irene azakoreraho ubukwe igiye hanze, maze Abantu bakabona ko atazabukorana na Aisha batangiye kugarura amashusho ye yakera avuga uko akunda irene, ndetse anamubwirako ari gutinda. Mukiganiro yagiranye n’Igihe kurubuga rwayo rwa YouTube, yavuzeko Abantu bamwandikiye ari benshi bari kumwohereza amashusho ndetse n’amafoto abandi bakamuhamagara gusa akaba avugako bitamutunguye ikindi kandi yari abizi ntampamvu yo kumutesha umutwe. kuko ibyo baba babonye nawe aba yabibonye.

Irene na Liliane bafite ubukwe kwitaliki 15 kanama 2026, uyu mukobwa akaba aba muri Canada. Mubihe bitandukanye Irene yakunze kujya hanze akaba arinaho yaje guterera ivi gusa ntibyamenyekana. Ubwo bivuzeko abifuzaga kubona Aisha na Irene babana, amenye ko ibyo batigeze bo ubwabo babigira mumishinga yabo, ahubwo bahuzwaga n’imishinga itandukanye ndetse no kuba bari inshuti cyane zakadasohoka.

Nyuma yuko irene nawe avuye kwizima agateguza igihe cy’ubukwe bwe, hari abasore benshi muruganda rw’imyidagaduro hano Mu Rwanda, bahise batungwa intoki babababwira nabo kwikubita agashyi bakagira icyo bibwira muri abo harimo, King James, Rocky Kimomo, Philpeter, ndetse n’abandi aho usanga bibasirwa cyane ko bakuze gusa bikaba batarashaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *