Mu mpera z’icyumweru kuri uyu wa 16 na 17 Gicurasi 2026 ,mu mujyi wa kigali n’inkengero zawo byari byuzuyemo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro ,imikino n’umuco byitabiriwe n’abaturage benshi ndetse n’abakerarugendo .
Mu bikorwa byaranze imyidagaduro n’imikino muri kigali ,harimo ibitaramo byasusurukije abakunzi b’injyana y’amapiyano ,ndetse n’ibindi birori byahuje urubyiruko n’abakunzi b’umuziki wo kuruhuka no gusabana muri rusange .
Ku rundi ruhande Imyidagaduro n’imikino muri kigali , hari kandi igitaramo cyo guhimbaza Imana cyahurije hamwe abaririmbyi batandukanye n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya .
Iyo tujyiye ku ruhande rwa siporo ,Kigali International Peace Marathon 2026 yitabiriwe n’abakinnyi n’abakunzi ba siporo baturutse mu bihugu bitandukanye ,mu gihe imikino y’umupira w’amaguru yabereye kuri kigali pele stadium nayo yakuruye abakunzi b’ikipe ya APR FC.
Kigali kandi yakomeje yakomeje kwigaragaza nk’umujyi uhuza umuco,imyidagaduro n’ubukerarugendo. Mugihe bamwe bahisemo gusura pariki y’igihugu y’Akagera ikomeje kwamamara ku rwego mpuzamahanga.
ibi byose byagaragaje ko Imyidagaduro n’imikino ,bikomeje kuzamuka no kugira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu bw’u Rwanda muri rusange.

