Umuhanzikazi Bwiza Emerance ukorera umuziki we mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music yongeye gushimangira igikundiro cye gikomeye muruhando rwa Muzika nyarwanda, nyuma yo gukora amateka yo gutaramira mu Ntara ebyiri zitandukanye z’u Rwanda mu ijoro rimwe , ibintu byatunguye kandi bikanyura abakunzi b’imyidagaduro benshi bitabiriye ibi bitaramo.
Ibi birori byabaye mu mpera z’icyumweru bishingiye ku nshuro ya mbere y’iserukiramuco rishya ry’ibitaramo byasubije abahanzi mu Ntara, aho uyu muhanzi yerekanye ubushongore n’imihate idasanzwe mu gushimisha abafana be.
Igitaramo cye cya mbere cyabereye mu Majyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Musanze kuri sitade Ubwororoherane ahari hateraniye abafana benshi cyane bitabiriye uruhererekane rw’ibitaramo bya “Summer Country Tour”.
Muri iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru, Bwiza yaserutse ku rubyiniro mu masaha y’umugoroba ahita yakiranwa urugwiro n’akanyamuneza kenshi, aho yaririmbye indirimbo ze zikunzwe cyane nka”Ahazaza, Best Friend, Boda Boda, ready, ndetse n’izindi zinyuranye zatumye sitade yose yikiriza mu ijwi rimwe abari bahari bafatanya na we kubyina .
Nyuma yo kuva ku rubyiniro i Musanze ahagana mu masaha y’ijoro uyu muhanzi kazi n’itsibda rye rimufasha bahise bafata urugendo rwihuse rwerekeza mu yindi Ntara aho yari ategerejwe n’abandi bakunzi b’umuziki we bari bamukumbuye mu rwego rwo kubahiriza amahame y’akazi no kugeza ibyishimo ku baturarwanda bose.
Bwiza yageze mu Ntara ya kabiri yahise yurira urubyiniro mu gicuku asanga abafana bakiri benshi cyane kandi bamutegereje bafite inyota y’umuziki we bwite, maze nabo abasubiza amaso mu gihe abaha ibyishimo bitagereranywa binyuze mu mbyino n’imyambarire isanzwe imuranga ijyanye n’aho aserutse.
Abatunganyije ibi bitaramo bavuze ko byerekana imbaraga n’icyizere biri mu bahanzi bo mu Rwanda, cyane ko Bwiza uretse ko kuba ari gukorera ibitaramo mu Gihugun anitegura gutangira ibitaramo mpuzamahanga bizenguruka Isi yise “Bwiza Home World Tour 2026” azabimburira mu gihugu cya Zambia muri Nyakanga.


