Serena Williams yakomeje urugendo rwe rwo kugaruka mu mukino wa Tenis yitabiriye irushanwa rya Berlin Open mu cyiciro cy’abakunnyi babiri(doubles), aho yatangaje ko azakinana na Karolina Muchova wo mu gihugu cya Czech. Uyu mukinnyi uru mu ba mbere ku isi azamufasha gukomeza kwitegura neza ku bibuga by’ibyatsi.
Nyuma y’imyaka hafi ine atagaragara mu marushanwa, uyu mukinnyi w’icyamamare yongeye kugaragara mu cyumweru gishize mu Bwongereza aho yakinanye na Victoria Mboko mu irushanwa rya Queen’s club.
Nubwo batangiranye instinzi, ntibabashije gukomeza mu cyiciro cya nyuma kuko Mboko yagize ikibazo cyo kugwa nabi. Byatumye Serena Williamsahindura umuvuduko ahindura umuvuduko ahitamo kwiyungura imbaraga na Muchova bageze mu Budage.
Mu marushanwa yo muri Berlin, uyu muhanzikazi wa Grand Slam 23 ategerejwe guhura na Giuliana Olmos ndetse na Erin Routliffe kuri sitade ya Steffi Graf.
Uyu mukino wa mbere ni ikigeragezo gikomeye kuri Serena na Muchova, dore ko bafite intego yo kwitwara neza kugira ngo bashobore guhura n’Abanyamerika Coco Gauff na Jessica Pegula mu cyiciro gikurikiraho.
Ubwo yabazwaga impamvu yafashe umwanzuro wo kugaruka mu mikino avuga ko ntakindi kindi kidasanzwe kibiri inyuma uretse kuba yararambiwe kuba mu rugo no gushaka icyo yakora cyane cyane muri ibi bihe abana be bari mu kiruhuko cy’impeshyi kugeza ubu, ntaratangaza neza niba azakina irushanwa rikomeye rya Wimbledon riteganyijwe mu kwezi gutaha.



