Ituri muntara y’uburasirazuba ya leta iharanira Demokarasi ya Congo, Ku wa Kane, tariki ya 21 Gicurasi 2026, Abaturage batwitse ibice bimwe by’ivuriro rya Rwampara General Hospital, aho abarwayi ba Ebola bavurirwaga. Iki kibazo cyaturutse ku muryango w’umusore w’umukinnyi w’umupira w’amaguru witabye Imana, bikekwa ko yahitannywe na Ebola Hanyuma abo mumuryango we baje gucyura umurambo we ngo bajye kumwishyingurira ibitaro biranga kugirango hatabaho ikwirakwira ry’iyi ndwara kuko uwishwe na Ebola agira uko ashyingurwa, gusa uyumuryango ibyo ntiwabikozwaga.
Mubyukuri,umuryango w’uyu musore wari wabwiwe ko yishwe na Ebola, gusa waje mu ivuriro ushaka gufata umurambo we kugira ngo bawushyingure nk’uko mu mimihango y’umuco I wabo bigenda. Abakozi b’ivuriro n’inzego z’umutekano babahakaniye kuko umurambo w’umuntu witabye Imana azize Ebola bagira uko bamushyingura, kugirango virusi itagera kubandi Cyangwa igakwirakwira byoroshye. Gusa uyu muryango ibyo ntiwabyumva ahubwo bararakara.
Ibi byatumye abaturage barakara, batangira gutwika ihema ryavurirwagamo abo barwayi ba Ebola. Maze, Abapolisi n’igisirikare byaDemokarasi ya Congo byagerageje guhoshya kugira ngo itatanye abo baturajye basaga nk’abigaragambya gusa ibintu byinshi byangiritse nkimodoka z’inkera gutabara ebyiri zangiritse (Ambulance) ndetse amahema n’ibindi bikoresho byo kwamuganga. Nabyo birangirika.
Amakuru aravuga ko mu gihe akakaduruvayo kabaga, abarwayi batandatu bari mu muri iryo hema ry’ivuriro, bahise batoroaka. Hari amakuru avuga ko batatu muri bo bari bafite Ebola byaremejwe n’a baganga ndetse n’abandi batatu bari bakiyikekwaho bitaremezwa.
Abaturage benshi mu ntara ya Ituri ntibizera ko Ebola ari indwara nyayo, bamwe bakayita “indwara y’abazungu” cyangwa “ibinyoma”. Ibi bituma ibikorwa byo kwirinda bigorana, kuko abantu bakomeza gukora imihango y’urupfu m’uburyo busanzwe bwo gushyingura, ibintu byorohereza ikwirakwira ry’ivirusi.

