Abakunzi b’umuhanzikazi Boukuru basigaye mu rujijo nyuma y’uko atigeze agaragara ku rubyiniro mu gitaramo cya UB40 Featuring Ali Campbell cyabereye muri BK Arena, nyamara yari umwe mu bahanzi bari bateganyijwe gutangiza icyo gitaramo. Boukuru yari yamaze kugera aho igitaramo cyabereye ndetse yari yiteguye gutaramira abafana be, ibintu byatumye benshi batungurwa no kuba yararangiye atigeze aririmba.
Nyuma y’ibi bibaye, BK Arena yasohoye itangazo ryemeza ko Boukuru yari yiteguye kandi ko yari yarubahirije inshingano ze zose nk’umuhanzi wari watumiwe muri iki gitaramo. Abateguye igitaramo bavuze ko kutaririmba kwe kwatewe n’impamvu zitunguranye kandi zitari mu maboko ya Boukuru cyangwa BK Arena. Banashimye uyu muhanzikazi ku bw’umwuga, ubushake n’ubwitange yagaragaje kuva imyiteguro y’iki gitaramo yatangira kugeza ku munsi nyir’izina.
BK Arena kandi yihanganishije abakunzi ba Boukuru bari baje bafite amatsiko yo kumubona ku rubyiniro, ibizeza ko bazakomeza gukorana na we mu bindi bikorwa biri imbere. Nubwo atabonye umwanya wo gutaramira abafana be muri icyo gitaramo cy’amateka cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi ba Reggae, benshi bakomeje kumugaragariza urukundo ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko bategereje kubona Boukuru mu bindi bitaramo bikomeye biri imbere. Iki kibazo cyatumye benshi bibaza icyabaye nyakuri, gusa kugeza ubu impamvu nyamukuru yatumye atajya ku rubyiniro ntiratangazwa ku mugaragaro.


