BK Arena yahindutse nka Jamaica: Ibyaranze igitaramo cya UB40 cyasize abakunzi ba Reggae banyuzwe

Mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2026, BK Arena yari yuzuyemo abakunzi ba Reggae bari baje kwihera ijisho itsinda ry’ibyamamare UB40 Featuring Ali Campbell ryakoreye igitaramo cya mbere mu Rwanda. Iki gitaramo cyari kimwe mu bigize urugendo rwabo rwa “Big Love Tour”, cyitabiriwe n’abafana baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no mu bihugu bituranye. Mbere y’uko UB40 ijya ku rubyiniro, abavangamiziki batandukanye barimo DJ Infinity na Nicolas Peks babanje gususurutsa imbaga mu ndirimbo za Reggae zakunzwe mu myaka yashize.

Ubwo Ali Campbell n’itsinda rye bajyaga ku rubyiniro ahagana saa tatu z’ijoro, urusaku rw’ibyishimo rwahise rwumvikana muri BK Arena yose. Batangiye igitaramo baririmba indirimbo “One In Ten” mbere yo gukurikizaho izindi ndirimbo zakunzwe zirimo “Cherry Oh Baby”, “Kingston Town”, “The Way You Do The Things You Do” ndetse na “If It Happens Again”. Abafana benshi bagaragaraga baririmbana n’iri tsinda buri jambo ry’indirimbo, ibintu byagaragaje uburyo umuziki wa UB40 umaze imyaka myinshi ukunzwe n’Abanyarwanda.

Kimwe mu bihe byakoze ku mitima ya benshi ni igihe abafana batangiye kuririmba no gusaba indirimbo “Red Red Wine”, imwe mu ndirimbo zatumye UB40 iba ikirangirire ku Isi. Ubwo iyi ndirimbo yatangiraga gucurangwa, BK Arena yose yahindutse nk’ikoraniro rimwe ry’abafana baririmbaga bafite ibyishimo byinshi. Ku benshi bari bitabiriye iki gitaramo, byari ibihe bidasanzwe byo kongera kwibuka imyaka myinshi bamaze bakunda umuziki wa UB40. Iki gitaramo cyanditse amateka mashya mu myidagaduro yo mu Rwanda, cyerekana ko Kigali ikomeje kuba icyerekezo cy’ibitaramo bikomeye byitabirwa n’ibyamamare mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *