Nsengiyumva Zaburoni , se wa Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano , avuga ko umutima we wuzuye agahinda nyuma y’uko umuhungu we asabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo , ariko agasaba ko ahabwa imbabazi n’icyizere akagaruka mu buzima busanzwe .
Inkuru y’umuhanzi Yampano n’umugore we Vava ikomeje gufata indi ntera mu muryango Nyarwanda . Kuri ubu ,icyemezo cy’iyi nkuru kiyerekeje ku gahinda n’amarira bikomeye by’ababyeyi bababyara .Muri iki cyumweru , ku mbuga nkoranyambaga hashyizwe amashusho agaragaza Papa wa Yampano mu marira menshi .
Uyu mubyeyi yagaragaje agahinda gakomeye mu maso y’abantu nyuma yo kwitabira ibiganiro n’inkiko bafitanye n’umwana we . Uyu mubyeyi ubyara uyu muhanzi yavuze ko ashengurwa n’ibibazo n’imanza z’urudaca umwana we amazemo iminsi . Kuri we, nk’umubyeyi, kubona amashusho y’ubwambure n’amakimbirane by’umwana we byaramubabaje cyane .
Muri ako gahinda kenshi , uyu mubyeyi yumvikanye asaba imbabazi mu izina ry’umuhungu we n’umuryango we . Yasabye Abanyarwanda bose kureba uyu muryango n’amaso y’imbabazi n’impuhwe aho kubahora ibyabaye .Ku rundi ruhande , Yampano n’Umugore we Vava na bo baherutse gufata umwanya munini basaba imbabazi imiryango yabo .
Bemeye ko ibyakozwe byose byabasigiye ikimwaro n’inkovu zikomeye ku muco no mu miryango babamo .Amakuru ava mu nzego z’ubushinjacyaha agaragaza ko n’umugore wa Yampano , Vava , yamaze gutanga inyandiko isaba imbabazi . Iyi nyandiko ikubiyemo kwinginga urukiko ngo bumubabarire ku makimbirane yose yateje .
Muri Gicurasi ishize , Yampano we yari yandikiye ibaruwa ifunguye aha imabazi abantu bose bari bafunganywe na we bacyekwaho gukwirakwiza amashusho ye .
Nsengiyumva Zaburoni yavuze ko yumva afite icyizere ko ubutabera buzagenzura neza dosiye y’umwana we , ariko anasaba ko habaho guhabwa imbabazi n’ubuyobozi bwo hejuru , by’umwihariko Perezida wa Repubulika . Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika , nziko ukunda Abanyarwanda…ni wowe duhanze amaso .”
Aya magambo ayavuga nk’umubyeyi wumva ko ejo hazaza h’umuryango we hashobora kugorana , cyane ko avuga ko yampano ari we wari inkingi y’imibereho yabo ya buri munsi .Umuryango wa Yampano uri mu bihe bikomeye nyuma y’uko afunzwe iminsi 30 y’agateganyo .



