Ikipe y’igihugu ya Espagne iri mu munezero mwinshi nyuma y’amakuru meza y’uko ba rutahizamu bayo bakiri bato ,Lamine Yamal na Nico Williams , bameze neza kandi biteguye gukina umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi cya 2026 . Aba bakinnyi bombi bari bafite ibibazo by’imvune z’imitsi , ariko imyitozo n’isuzuma rya nyuma byerekanye ko basize ibyo bibazo inyuma .
Umutoza wa Espagne ,Luis de la Fuente , yakuyeho urujijo yemeza ko aba basore bombi bazaba bahari ku mukino bafitanye na Cap-Vert tariki 15 Kamena 2026 i Atlanta . Nubwo bishobora kugorana ko babanza mu kibuga kubera kwirinda gusubira inyuma , kubona gusa ko bakize nu inkuru yakuye umutima abafana ba Espagne .
Kugira uru ruganda rw’ubusatiraji basubiye mu kazi bitanga icyizere gikomeye cyo gusubira mu bihe byiza bya Euro 2024 . Muri icyo gikombe cy’uburayi , ubufatanye bwa Lamine Yamal na Nico Williams ku mpande bwazonze amakipe menshi , kugeza n’aho bafatanyije gutsinda ubwongereza ku mukino wa nyuma .
Lamine Yamal ,ufite imyaka 18 y’amavuko , ari mu bakinnyi bitezweho guheka Espagne muri iri rushanwa rikomeye .Yamal yari amaze iminsi hanze y’ikibuga kuva muri Mata kubera imvune y’imitsi y’itako yagiriye muri FC Barcelona , ariko ubwo ikipe yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerka yerekanye ko amerewe neza cyane .
Ku rundi ruhande ,Nico Williams ukinira Athletic Bilbao na we yari afite ikibazo cy’imvune cyatumye asiba imikino ya nyuma ya Shampiyona . Uyu musore w’imyaka 23 azwiho umuvuduko ukabije n’ubuhanga bwo gupfura ba myugariro , ibintu Espagne yari gukumbura cyane iyo aza kuba adahari .
kugira ngo bitwararike , aba bakinnyi bombi ntabwo bajyanye n’ikipe muri Mexique gukina umukino wa gicuti wa nyuma batsinzemo Peru . Bagumye ku mwiherero wabo uri i Chattanooga muri Leta ya Tennessee imyitozo yoroheje no kugarura umubiri mu buryo bwiza .
Abafana bo muri Espagne bari mu byishimo bitoroshye kuko bazi neza ko iyo uyu muco w’ubwumvikane hagati ya Yamal na Williams ugarutse mu kibuga nta gushidikanya kunsinzi .



