Katy Perry Na Justin Trudeau Bagaragaye Bwa Mbere Ku Itapi Itukura Bari Kumwe

Umuhanzikazi Katy Perry n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau bagaragaye bwa mbere ku itapi itukura bari kumwe mu iserukiramuco rya Tribeca ryabereye i New York.

Aba bombi bamaze igihe bavugwaho gukundana nyuma y’uko babonanye inshuro nyinshi kuva mu mwaka ushize. Kugaragara hamwe imbere y’itangazamakuru byatumye amakuru yabo aba kimwe mu bivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Katy Perry yari yitabiriye umuhango wo kumurika filime y’ibitaramo bye yitwa “The Lifetimes Tour – Live In Paris”, mu gihe Justin Trudeau yari yagiye kumushyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *