
Mu mpera z’icyumweru cyo ku wa 6 no ku wa 7 Kamena 2026, ibihumbi by’abaturage n’abakerarugendo bahuriye mu mujyi wa Sutamarchán, mu Ntara ya Boyacá muri Colombia, mu iserukiramuco rizwi nka “Gran Tomatina Colombiana”, rirangwa no guterana inyanya hagati y’abaryitabira.
Iri serukiramuco ryakuruye abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye bya Colombia no hanze y’icyo gihugu, aho bishimiye ibikorwa bitandukanye by’umuco, imyidagaduro n’ubuhinzi byari byateguwe.
Ibyishimo n’Imyidagaduro Byaranze Ibirori
Uretse igikorwa nyamukuru cyo guterana inyanya, iri serukiramuco ryabaye umwanya wo kwerekana umuco n’ubukerarugendo bw’aka gace.
Amarushanwa atandukanye,Imyiyereko y’umuco,Imurikabikorwa ry’ubuhinzi,Ibitaramo n’ibikorwa by’imyidagaduro,N’ibindi bikorwa byahuje abaturage n’abashyitsi.
Iri Serukiramuco Ryatangiye Mu 2004
Gran Tomatina Colombiana yatangiye mu mwaka wa 2004, ikomoka ku muco uzwi cyane wa La Tomatina wo muri Spain.
Intego nyamukuru yari uguteza imbere ubuhinzi bw’inyanya, gushyigikira abahinzi ndetse no gukurura ba mukerarugendo basura ako gace.
Mu myaka yakurikiyeho, iri serukiramuco ryabaye kimwe mu bikorwa bikomeye by’ubukerarugendo muri Colombia.
Umuco Wakwirakwiye Mu Bindi BihuguUretse muri Espagne na Colombia, ibikorwa nk’ibi byo guterana inyanya byagiye bikwirakwira no mu bindi bihugu bitandukanye birimo:Costa Rica ,Chile,United States
Abategura ibi birori bavuga ko bifasha kumenyekanisha umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ubukerarugendo no guha abaturage umwanya wo kwidagadura.
Ubukerarugendo Bushingiye ku Muco n’UbuhinziAbasesenguzi bavuga ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza uburyo ubuhinzi bushobora guhuzwa n’ubukerarugendo kugira ngo haboneke inyungu ku baturage n’ubukungu bw’akarere.
Gran Tomatina Colombiana yongeye kwerekana ko ikiri kimwe mu birori bikurura abantu benshi muri Colombia, aho ibihumbi by’abantu byateranye mu muhanda byishimira umunsi wuzuyemo ibyishimo, umuco n’imyidagaduro.

