Miss Kundwa Doriane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ,ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusoza amasomo ye ya kaminuza muri Canada . Yaherewe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuzima (Bachelor of Health Sciences) muri Ontario Tech University .
Uyu Miss Kundwa Doriane yagaragaje amarangamutima y’akanyamuneza n’ishema binyuze ku mafoto n’ubutumwa bwasangijwe ku mbuga nkoranyambaga . Amashusho n’amafoto bimugaragaza yambaye ikanzu y’abasoje amashuri , ari kumwe n’inshuti ndetse n’abo mu muryango we .
Urugendo rwa Kaminuza rwasabye Miss Kundwa Doriane kwihangana cyane kuko rwahuriranye n’izindi nshingano . Nyuma yo kuva mu Rwanda mu mwaka wa 2026 , yagiye ahura n’ibitandukanye birimo no guhindura icyerecyezo cy’ibyo yigaga . Amarangamutima ye yatewe n’ishema ryo gutsinda inzitizi z’ubuzima bwo muri Canada bwamugoye mu ntangiriro .
Doriane yavuze ko uburyo bwo kubaho bwa buri muntu ku giti cye muri Canada bwari ubuzima bukomeye cyane butandukanye cyane n’ubuzima bwo mu Rwanda . Muri aya mafoto y’ibirori ,Doriane agaragara afite akanyaamuneza kenshi ku maso n’inseko ihora ikunzwe n’abanyarwanda . Kwambara uwo mwambaro w’abaminuje byamwuzujemo amashimwe asangiza inshuti ze uburyo imvune zose zabyaye umusaruro.
Ibi birori kandi byitabiriwe n’abanyarwanda batandukanye baba muri diaspora ya Canada . Basanzwe bagize umuryango mugari wa International Rwanda Youth for Development (IRYD) ,aho uyu mukobwa asanzwe abereye Umuyobozi wungirije(Vice President) . Abakurikiranira hafi ubuzima bwa Miss Kundwa Doriane bemeza ko iyi ntambwe izamufasha kwagura ibikorwa bye.
Uru rubyiruko rwamubaye hafi rwamuhundagajeho indabo n’impano nyinshi zigiye zitandukanye ,bishimira ko umuyobozi wabo n’icyitegererezo cyabo akomeje kwesa imihigo mu buryo bw’izindi nzego z’ubwenge n’ubumenyi .
Doriane yavuze ko yifuza gukoresha ibyo yize mu gufasha diaspora Nyarwanda ndetse n’igihugu cyamubyaye . Abafana be bahise basandaza ubutumwa bw’ishimwe ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na facebook .Abatari bake bavuze ko ari urugero rwiza rwakurikirwa n’abakobwa bakiri bato bose .
Ubu , Miss Kundwa Doriane atangiye ikindi gice gishya cy’ubuzima bwe afite impamyabumenyi mu ntoki ze . Aritegura guhuza ubumenyi yakuye muri kaminuza n’inshingano ze zo gushyigikira iterambere ry’urubyiruko .



