Kabza De Small afatwa nk’umwami w’Amapiano kubera uruhare rukomeye yagize mu gukwirakwiza iyi njyana muri Afurika no ku Isi yose . Uyu mugabo utegerejwe i Kigali mu minsi iri imbere , afite amateka akomeye y’urugendo rw’umuziki n’uburyo yakuze amenyera kugeza abaye icyamamare ku rwego mpuzamahanga .
Amazina ye nyakuri ni Kabelo Petrus Motha ,akaba yaravutse ku wa 27 Ugushyingo 1992 mu gace kitwa Mpumalanga muri Afurika y’epfo . nyuma yaho kwimukira i Pretoria ari naho yakuriye , bikaba ari naho yagiriye amatsiko n’urukundo ndetse n’ubwuzu wo gukora umuziki .
Yatangiye urugendo rwe rwo kuvangavanga imiziki (DJ) mu mwaka wa 2009 akiri umusore muto . icyo gihe ntabwo Amapiano yari yakabaho , kuko yibandaga cyane ku njyana ya Afro-house n’izindi njyana zifite umuvuduko mu kabyiniro . Mu mwaka wa 2016 nibwo yasohoye album ye ya mbere yitwa Avenue Sounds , yari iriho indirimbo zitandukanye .
Iyi album yamufashije kwerekana ubuhanga bwe mu gutunganya amajwi no kumenyekana mu gihugu cye .Urugendo rwe rwahinduye isura mu mwaka wa 2018 ubwo yasohoraga indirimbo yise “Umushove” yafatanyije na Leehleza . iyi ndirimbo yabyinwe n’abantu benshi cyane bituma atangira kurenga imbibi z’Afurika y’Epfo ashinga n’inzu ifasha abahanzi .
Mu mwaka wa 2019 , Kabza De Small yaje gushyira hamwe na DJ Maphorisa bakoraitsinda rikomeye rya Scorpion Kings . BAkoranye album zaryoshye cyane zirimo iyitwa “Scorpion King ” na “The Return of Scorpion Kings“zahinduye burundu isira y’Amapiano ku isi .
Uyu muhanzi afite ibihembo bitabarika birimo South Africa Music Awards (SAMA) zirenga 10 na Metro FM MusicAwards .Mu mwaka wa 2021 , ikinyamakuru cya Forbes Africa cyamushyize mu bahanzi 30 bafite ibigwi bitandukanye bari munsi y’imyaka 30 y’amavuko.
Kabza De Small yashakanye n’umugore we Kamogelo Geloo Moropa mu mwaka wa 2023 mu bukwe bwagizwe ibanga . Bubwo akunda kugira ubuzima bwe bwite ibanga , umuziki we ukomeza kwivugira mu birori no kumbuga nkoranyambaga . Kuri ubu, amakuru mashya nuko uyu mwami w’Amapiano ategerejwe i Kigali mu iserukiramuco .



