Ahari gukorwa inzira y’amazi habonetse imibiri 60 y’abishwe muri Jenoside

Ahari kubakwa ruhurura mu Karere ka Karongi Ubuyobozi bwaka karere bwatangaje ko hamaze kuboneka imibiri irenga 60 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ndetse ko igikorwa cyo gushakisha indi gikomeje.

Iyo mibiri yabonetse mu mujyi wa Karongi, mu Kagari ka Kibuye Umurenge wa Bwishyura.

Tariki 21 Gicurasi 2026 nibwo imashini iri gucukura ahazanyuzwa inzira imanura amazi ava ku muhanda Karongi-Kiziba yatiyuye, izamuramo imibiri.

Ni imibiri abayibonye bavuga yashyizwe mu cyobo cyarimo amazi barataba, imyenda bayishyira hafi nayo barenzaho itaka.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, akaba na Perezida w’inama njyanama yagaragaje ko bitumvikana ukuntu aho hantu iyo mibiri yabonetse, hari abantu bari bahatuye n’ubu bakihatuye ariko akaba nta n’umwe wateye intambwe ngo atange amakuru.

Ati “Ba nyakubahwa bayobozi, inzego z’umutekabo mudufashe aba bantu babazwe. Hari abari bahatuye, n’ubu bakihatuye, hari urusengero. Abo bantu bakabaye baraduhaye amakuru”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko n’ubwo bigoye ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamenya ahajugunywe imibiri y’Abatutsi kuko bihishaga, Imana yo izi aho iyo mibiri iherereye.

Ati “Iriya ruhurura yagombaga guca mu busitani aho isanzwe inyura ariko ku bw’impamvu tutazi bishoboka ko ari Imana yazizanye biba ngombwa ko yimuka ica hariya mu ndabo zo hafi y’urusengero birangira tuhabonye imibiri y’abishwe muri Jenoside”.

Ku wa 18 Mata 2026, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro habereye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 143 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi irimo 80 yabonetse n’ubundi bitewe n’ikorwa ry’umuhanda Karongi-Kiziba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *