Umuhanzi Shaffy Mu kiganiro yagiranye na Ambasaderi w’u Rwanda Muri Canada ku Iterambere ry’umuziki

Umuhanzi Sharif Uzabumwana uzwi nka Shaffy ,umaze iminsi muri canada,aho ari gukorera ibitaramo mu mijyi itandukanye, mbere yo gutaramira mu mujyi wa Ottawa ,yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro. Umuhanzi shaffy abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko yakiriwe na Ambasaderi Prosper .

Shaffy akomeza avuga ko yaganiriye nawe ibiganiro bigamije kurebera hamwe,uko ubuhanzi bwafasha mu iterambere ry’urubyiruko ndetse n’iterambere ry’Igihugu. Shaffy ati, byari ibya agaciro guhura n’ambasaderi w’u Rwanda muri Canada.

Mubyukuri twaganiriye ku buryo ubuhanzi bushobora guteza imbere igihugu ,bugatanga akazi mu rubyiruko ndetse bukagira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda n’Abanyarwanda bose bakunda imyidagaduro n’umuziki muri rusange.

Shaffy wataramiye mu mujyi wa Montreal kuwa 16 Gicurasi 2026,ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Ottawa kuwa 23 Gicurasi 2026. Shaffy ni umwe mubahanzi bagezweho muri iyi minsi by’umwihariko mu bakorera umuziki muri Diaspora .

Uyu musore yamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo Akabanga,Sukuma,Bana,Serela ndetse n’izindi nyinshi zamuzamuriye izina rye mu ruhando rwa muzika mu Rwanda.Shaffy watangiye umuziki 2019 afashwa n’abarimo The Ben ndetse na Lick Lick ni umwe mu bahanzwe amaso kuzamura umuziki w’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *