Abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya NEISA 2026 bakiriwe na Perezida Kagame

Uyu munsi kuwa 20 Gicurasi 2026 nibwo Perezidaw`u Rwanda Paul Kagame yahuye na Sylvie Bermann, Perezida wa World Nuclear Exhibition; Sama Bilbao y León, Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe World Nuclear Association; Serge Ekue, Perezida wa West African Development Bank; Daniel Poneman, wo muri Council on Foreign Relations na Ian Farnan, umuyobozi mukuru wa Cambridge Atom Works.

Abo bayobozi bose ni abitabiriye inama ku guhanga udushya mu ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri muri Afurika (NEISA -2026).

Baganiriye ku ruhare rw’ingufu za nikeleyeri mu kwagura kugera ku ngufu zizewe, gushyigikira iterambere ry’inganda, no gufungura amahirwe mu Rwanda, ndetse no ku mugabane wa Afurika.

Kuri uyu wa Kabiri kandi,  Perezida Kagame yabonanye n` Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za Nikeleyeri (IAEA) Rafael Grossi.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu ikoreshwa mu mahoro ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya nikeleyeri no guteza imbere inzozi za Afurika zo kugira ingufu za nikeleyeri kubw’iterambere rirambye.

Uyu munsi kandi Umuyobozi mukuru wa IAEA yashyikirije Perezida Kagame isuzuma ry’ibikorwa remezo bya nikeleyeri (INIR) byerekana ko u Rwanda rwiteguye gutunganya ingufu za nikeleyeri.

Ibyo byose bikaba byerekana ko hasojwe icyiciro cya mbere cy’icyerekezo cy’ibikorwa bya IAEA ndetse u Rwanda rukaba rwinjiye mu cyiciro cya 2, gikubiyemo imirimo yo gutegura uruganda rutunganya ingufu za nikeleyeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *