Mu gihe cy’imyaka 22 ishize, gufana Arsenal byasabaga kwihangana gukomeye cyane. Nyuma y’aho ikipe y’amateka ya “The Invincibles” itwaye igikombe cyo mu mwaka wa 2003-2004 idatsinzwe ikaba yaratozwaga na Arsène Wenger, Nyuma Arsenal yahuye n’ibihe bikomeye byayisize ku ntebe y’amakipe asezeranya ibitangaza ariko ibyo byose bikarangirira mumagambo gusa mbese urubwa Rwarayiberaga.
Ibi byatumye abafana b’izindi kipe babaha amazina y’utubyiniriro atandukanye abasebya. ayo mazina yumvikanye cyane nyuma yaho mu myaka ishize bazaga imbere yandi makipe igihe kirekire ariko bikaza kurangira nubundi babaye abakabiri aho babikoze imyaka itatu yose y’ikurikiranya badashobora kurangiza kumwanya wambere ubwo aho hari 2024–25, 2023–24, 2022–23.
Uyu munsi, ayo majambo yose n’ibitutsi byahindutse amateka n’icyubahiro bidasanzwe. Umutoza Mikel Arteta n’abasore be bashize iherezo ku muvumo w’imyaka 22, begukana igikombe cya Premier League mu buryo bushimishije kandi bubabaza abanzi babo cyane ko atari bake kuko udafana iyi kipe usanga biba bivuze ko ayanga kuko abafana bandi makipe yose bari barihurije hamwe mukuyikwena no kuyisebya kumbuga nkoranyambaga.
Ubwo Arteta yafataga iyi kipe muri 2019, benshi baramusetse bavuga ko adafite inararibonye mumuga w’ubutoza. Yasabwe “Gushigikira Gahunda” (Trust the Process), kandi uyu munsi iyo gahunda yatanze umusaruro ufatika. Kuko ubu nibo bami b’ubwongereza kandi nina bo ubu bari kuri final ya Champions League icyo kikaba ikindi gikombe bashobora kuzatwara uyu mwaka.
Nyuma y’uko Manchester City inganyije na Bournemouth 1-1, Arsenal yafashe igikombe bidasubirwaho kuko hasigaye umukino umwe mugihe ikinyuranyo kiri hagari ya Arsenal ndetse na Man City nticyakurwamo n’amanota y’umukino umwe usigaye. iyi ntsinzi inafite umwihariko ukomeye i Kigali kuko biciye mu bufatanye bwa Visit Rwanda abanyarwanda nabo bifatanyije niyi kipe mu byishimo.

