Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw cyari cyahawe Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John
Ni nyuma yuko aba bari bajuririye iki gihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw bari bakatiwe kuri buri wese nyuma yo kubahamya icyaha cyo gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.
Ibyo byaha bari babihamijwe n`Urukiko rwibanze rwa kicukiro. isomwa ryurubanza rwabo ryabaye kuwa 27 Gashyantare 2026
Uru rukiko rwari rwerekanye ko kuba Ishimwe François Xavier yari afite aya mashusho ya Yampano n’umugore we baryamanye kandi akajya ayakwirakwiza mu matsinda ya WhatsApp biri mu bigize icyaha cyo gukwirakwiza.
Nanone kandi urukiko rwari rwerekanye ko kuba Kwizera Nestor yarasabye amashusho ya Yampano, yarangiza na we akayatanga kuri Kalisa John nabyo biri mu bigize icyaha.
Nubwo ntawe yari yigeze ayaha, Kalisa John we Urukiko rwatangaje ko kuba yarasabye ayo amashusho akayereka n’abandi nabyo bigize icyaha.
Djihad we umucamanza yavuze ko kuba afite urubuga rugizwe n`abantu barenga 900 kandi rukaba rwarashyizwe mo ayo mashusho ya Yampano ari gutera akabariro nubwo atari we wayatanze ariko yatanze urubuga byabereye mo.
Ikindi kandi rwagaragaje ni uko kuba Djihad yarafashe agace gato gatangira amashusho akagasangiza abareba status ze za WhatsApp akanakifashisha mu biganiro yajyendaga akora byerekanye ko yari afite umugambi wo kuyasakaza.



