Inkingi ya mwamba muri PSG iravunitse habura gato ngo bakine umukino wanyuma

Uyu munsi Taliki 17 Gicurasi 2026 ikipe ya PSG yo mubufaransa yari ifite umukino  wayo wanyuma wa shampiyona aho wayihuje n’ikipe yirwa Paris FC maze umukino ukaza kurangira ikipe ya PSG itsinzewe 2 kuri 1. Nubwo ikipe ya PSG yamaze gutwara ikigikombe, inkingi ya mwamba yabo akaba ariwe uheruka no gutwara igihembo cya Ballon d’Or kikaba ari igihembo gihabwa umukinnyi mwiza w’umwaka kwisi Ousmane Dembélé. Uyu mukinnyi yari yabanjemo gusa kumunota wa 27 byabaye ngombwa ko ava mukibuga kubera imvune.

Iyi mvune irahangayikishije cyane ko uyu ari umukinnyi ngenderwaho kandi akaba afasha iyi kipe kumikino ikomeye bityo rero Abantu bakaba batangiye kwibaza niba mugihe hazaba umukino wanyuma wa champions league azaba yarakize, kuko ukubura kwe gushobora gutuma hari byinshi bahomba harimo n’igikombe.

Hari abemezako aya ari amayeri yo kugirango umukinnyi aruhuke ntankurikizi Cyangwa ngo abafana batabaza umutoza aho umukinnyi ari mugihe yaba aruhukijwe ntampamvu. abavuga gutya bemeza ko bitewe n’uko ikipe yabo yamaze gutwara igikombe n’ubundi ugasanga umukino ntakintu uvuze cyane kandi hari igihe umukinnyi avunikira mumikino mito nkiyi bikamara igihe, hari igihe babeshya ko bavunitse gusa arukujyirango bitegure imikino minini irimbere.

ubwo ibi byose biri kuba mugihe taliki 30 Gicurasi hari umukino wanyuma wa champions league uzahuza PSG ni kipe ya Arsenal, kubura umukinnyi nkuyu byaba ari ibintu bibi cyane kuri iyi kipe, kuko Dembele ari mubakinnyi ngenderwaho. ayamakuru y’imvune bimenyekanye ko izatuma ataboneka yaba ari inkuru nziza kuri Arsenal, kuko amahirwe yo gutwara iki gikombe bataratwaraho mumateka yabo yaba ari kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *