SONARWA yamaze gushyiraho ubundi buryo bwiza bw’ubwishingizi butandukanye mu rwego rwo korohereza abatura Rwanda kwiteganyiriza no guteganyiriza ababo ejo hazaza heza.

Mu rwego rwo gukomeza korohereza abaturage kubona serivisi z’imari n’ubwishingizi zibegereye, abakozi n’abahagarariye (Agents) b’urubuga iteme.com rwa RTN | IREMBO hirya no hino mu Rwanda barimo guhabwa amahugurwa agamije kubafasha gutanga serivisi zitandukanye z’ubwishingizi. Aya mahugurwa arimo kubera mu ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange ahazwi nka Savanna Center, aha akaba ari naho ikicaro gikuru cya RTN | ITEME giherereye. Aya mahugurwa arimo kwibanda cyane ku buryo bwo gutanga serivisi zirimo ubwishingizi bukurikira:

  1. Ubwishingizi bw’ubuzima, ibizwi nka Life Insurance mu ndimi z’amahanga, bukazajya buhabwa umuntu wese ubyifuza utari munsi y’imyaka 18 ndetse atarengeje imyaka 55.
  2. Ubwishingizi bwo gutabara/gushyingura (hamwe nawe) ibizwi nka Funeral Insurance mu ndimi z’amahanga, bukazajya buhabwa umuntu wese ubyifuza, bukazamugoboka mu gihe agize ibyago cyangwa apfushije umwe mu bo yishingiye utarengeje imyaka 55.
  3. Ubwishingizi bwo kurengera umuryango (Ishema ry’umuryango) ibizwi nka Family Protection mu ndimi z’amahanga, bukazajya buhabwa umuntu wese ubyifuza utari munsi y’imyaka 18, akishingira umuryango we ndetse n’uwuwo bashakanye (kwa Sebukwe) igihe abyifuza nabo bakaba batarengeje imyaka 55.
  4. Ubwishingizi bw’uburezi bizwi nka Educational Insurance mu ndimi z’amahanga, bukazajya buhabwa umubyeyi wese wishingira umwana we wavutse cyangwa utaravuka agatangira kumutangira amafaranga y’ishuri gake gake. Umwana akazageza igihe cyo kujya ku ishuri ntakibazo cy’amafaranga y’ishuri gihari dore ko batanga indezo ndetse bagakomeza no kwita ku mwana wishingiwe igihe uwamwishingiye yitabye Imana cyangwa akagira ikindi kibazo gishobora gutuma atabasha gukomeza gutanga ubwishingizi, kugeza igihe asoreje kwiga amashuri yari yarateganyirijwe n’umubyeyi we kabone nubwo yaba yari amaze kwishingirwa inshuro imwe gusa. Kuri ubu bwishingizi hishingirwa umwana uziga guhera mu cyiciro cy’amashuri abanza, ayisumbuye, kaminuza ndetse no gukomeza. Ibi bivuze ko ntamwana wishingirwa icyiciro cy’amashuri y’inshuke ibizwi nka Nursery mu ndimi z’amahanga. Aya mahugurwa y’ubu bwishingizi arimo gutangirwa hamwe n’andi mahugurwa y’izindi gahunda zigamije gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza no kwiteganyiriza ejo hazaza heza. Abategura aya mahugurwa bavuga ko intego yayo ari ugufasha abaturage kubona serivisi z’ubwishingizi mu buryo bworoshye kandi bwegereye abaturage binyuze ku bahagarariye (Agents) b’ITEME | RTN | IREMBO basanzwe bakorana n’abaturage buri munsi. Bamwe mu bahuguwe bavuga ko aya mahirwe azabafasha kongera ubumenyi ndetse no gutanga serivisi nziza kandi zifitiye akamaro abaturage. Umwe mu bitabiriye amahugurwa yagize ati: “Ni intambwe nziza cyane kuko bigiye gutuma abaturage barushaho kumenya akamaro k’ubwishingizi no kubona serivisi biboroheye aho batuye.” Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ikoreshwa rya serivisi z’ikoranabuhanga no kongera ubukangurambaga ku bijyanye no kwiteganyiriza no kurengera ubuzima n’imibereho y’abaturage. Abasesenguzi bavuga ko kongera serivisi z’ubwishingizi ku rwego rw’abaturage bishobora gufasha imiryango myinshi kugira umutekano w’ejo hazaza ndetse no kugabanya ibibazo bikomoka ku gihombo cyangwa impanuka zitunguranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *