Kylian Mpappe yavugirijwe induru n’abafana akinjira mukibuga Karahava.

Kylian Mbappé ni umwe mubakinnyi badakunzwe habe nagato n’abafana bikipe ya Real Madrid ibyo bikomeje kugaragarira mubikorwa bitandukanye abafana bagenda bakora aho icyo bashaka ngo arukumubona abavira mwikipe yabo Real Madrid akajyenda. Uyu mukinnyi ushijwa kuba ariwe nyirabayazana w’ibibazo byose Real Madrid ifite, babishingira kukuba kuva yaza ntagikombe na kimwe bari batwara mugihe ikipe yavuyemo yo yahise itwara ibikombe bikomeye iburayi bityo bikaba bigaragarako ariwe kibazo. Aho anashinjwa kuba yikunda cyane akanga guha bagenzibe imipira ngo bakinane agashaka kwitsindira.

Mu mukino wo kuri uyumunsi taliki 14 Gicurasi, 2026, ikipe ya Real Madrid yarifite umukino wa shampiyona wayihuzaga n’ikipe ya Real Oviedo, Maze Kylian Mbappé ubwo yinjiraga mukibuga abafana bamuvugiriza induru ariko nawe abasubiza nyuma y’iminota 13 yinjiye mukibuga atanga umupira uvamo igitego kuri Jude Bellingham Uyu mukino warangiye Real Madrid itsinze Ibitego bibiri Kubusa.

Si ukuvugirizwa induru gusa kugaragaza ko umubano wa Kylian Mbappé ndetse n’abafana ba Real Madrid utifashe neza, kuko kumbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwiye raporo iriho imikono y’ Abantu basaga miliyoni 70 bemeza ko byaba byiza Kylian Mbappé avuye muri iyi kipe kuko babona ariwe kabitera wibibazo byose muri Real Madrid.

Muminsi ishize, Ubwo Kylian Mbappé yari afite imvune ndetse ari no kwitabwaho n’abaganga, yagiye mu butariyani ari n’umukunziwe haza kugaragara amafoto yishimye mugihe ikipe ye yarimo ihura n’ibibazo byinshi cyane. Maze ibyo byakirwa nabi n’abafana biyikipe. Ibi byaje gukongezwa na none n’ifoto Kylian Mbappé yashyize kumbuga nkoranyambaga ze aho kubera imvune atakinnye umukino wayihuje na FC Barcelona, iyofoto ikaba yaragaragazaga Real Madrid yatsinzwe ibitego bibiri Maze abafana bibaza impamvu atagaragaje iyo photo mbere y’umukino akarindira aruko ibitego bibiri byagezemo.

Mu gihe hataramenyekana ikizakurikiraho, umuyobozi w’iyi kipe aherutse kugaragaza ko ikibazo atari Kylian Mbappé muri iyi kipe, ikindi kandi uyu mukinnyi atsinda ibitego rero agasanga ntacyo kumushinja gihari. Gusa abafana bo bakomeje kumugaragaza nkikibazo. Ni ugutegereza tukamenya niba ubuyobozi bwa Real Madrid buzumvira abafana Cyangwa bakazashaka undi muti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *