Ibiciro by’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Telefoni na Mudasobwa bikomeje kuzamuka cyane ku isi .ibi ahanini biraterwa n’ikibazo gikomeye cy’izamuka ry’ibiciro bya RAM( Random Access Memory),iri zamuka rishingiye ku miterere y’isoko ry’ikoranabuhanga muri uyu mwaka wa 2026.
Ikigo cy’ubushakashatsi cya Gartner kigaragaza ko isoko ry’ ubwenge bw’ubukorano(AI) ryiyongereye cyane. Ibigo binini by’ikoranabuhanga nka Google,microsoft,na nvidia bikeneye RAM idasanzwe yitwa Higher bundwidth memory (HBM) muburyo bwo kubaka za data center zabo.
Raporo zitandukanye zerekana ko ibiciro bya za laptop byazamutse hagati ya 15% na 30% muri uyu mwaka gusa.Umuyobozi w’uruganda rwa Raspberry Pi yavuze ko ibikoresho byabo byikubye hafi 2 mu giciro kubera ko RAM aricyo kintu kingenzi kigize igiciro cyabyo.
Gartner itanga integuza ko mudasobwa zifite igiciro kiri munsi ya $500 zishobora kuzazimira burundu ku isoko mu myaka iri imbere .Abaguzi benshi bahisemo kugumana telefoni na mudasobwa zabo zishaje igihe kirekire ,aho kugura nshya zihenze cyane.

Abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga, baravugako iki kibazo gishobora gukomeza kugeza 2027 cyangwa 2028 ,kuko aribwo inganda nshya zizaba zuzuye kugira ngo zongere umusaruro wa RAM ku isoko ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga .

