Umuhanzi King James yaciye agahigo ko kugurisha amatike yose (sold out) yigitaramo azizihirizamo imyaka 20 amaze muri Muzika nyarwanda .Iki gitaramo giteganijwe kuwa 1 Kanama 2026 ,ariko icyaje gutungura abantu ,nukuntu amatike yashize mu minsi itatu gusa .
Ibyo byatumye abategura ibirori batekereza ko bakongeraho igitaramo cya kabiri ku munsi ukurikiraho .iki gitaramo gikomeje kuvugisha abantu batari bake bitewe nuburyo abafana bakiteguye .ibi ni ubwambere bibaye mu mateka y’umunyamuziki wo mu Rwanda ,aho agurisha amatike yose mugihe gito cyane .
King james yatangaje ko uwo munsi kandi uzaba ari uwo gushimira abafana be bamubaye hafi kuva mu 2006 kugeza ubu .Biteganijwe kandi ko azatarama bigatinda ,kuko azaririmba indirimbo ze zakunzwe , uhereye kundirimbo ye ya mbere yise “Naremeye”,”Pala Pala”,kugeza kundirimbo ze aheruka gusohora.
bitewe nuko bamwe mubakunzi be basigaye hanze ya BK Arena batabonye amatike kandi mubyukuri banyotewe no kumureba ,hari amakuru avugwa ko King james nabajyanama be bari mubiganiriro byo kongeraho umunsi wa kabiri, kuwa 2 August 2026 .
Iki gitaramo ntabwo ari imyidagaduro gusa ,ahubwo ni iserukiramuco ry’amateka ya King james,King james numwe mubahanzi bakunzwe hano mu Rwanda bazwi mu ndirimbo z’urukundo nka “poupette”,”igitekerezo”,nizindi nyinshi.
Nubwo King james azaba ariwe muhanzi mukuru urimo arizihiza amateka ye ,hari amakuru akomeje kuvugwako azaherekezwa n’umuhanzi Manick Yani bakoranye indirimbo yakunzwe cyane ”akayobe” Manick akaba yitezweho kuza mu Rwanda kwitabira iki gitaramo.

