Umuhanzi king James yashyizeho agahigo ko kugurisha amatike yose (sold out)yigitaramo azizihirizamo imyaka 20 amaze muri muzika nyarwanda .Iki gitaramo Giteganijwe kuwa 1 kanama 2026,ariko icyaje gutungurana nukuntu amatike yashizemuminsi itatu gusa.
Ibyo byatumye abategura ibirori batekereza ko bakongeraho igitaramo cya kabiri ku munsi ukurikiraho,iki gitaramo gikomeje kuvugisha abantu batari bake bitewe n’uburyo abafana bakiteguye ,ibi ni ubwambere bibaye mu mateka y’umunyamuziki wo mu Rwanda ,aho agurisha amatike yose mu gihe gito cyane .
King james yatangaje ko uwo munsi kandi uzaba ari uwo gushimira abafana be bamubaye hafi kuva muri 2006 kugeza ubu ,biteganijwe kandi ko azatarama bigatinda ,kuko azaririmba indirimbo ze zakunzwe na benshi uhereye kundirimbo ye ya mbere yise ,Naremeye,Pala Pala,kugera kuzo aheruka gusohora.
Bitewe nuko bamwe mubakunzi be basigaye hanze ya Bk Arena batabonye amatike kandi mubyukuri banyotewe no kumureba ,hari amakuru avugwa ko King james n’abajyanama be bari mubiganiro byo kongeraho umunsi wa kabiri w’ibirori ubwo akaba ari kuwa 2 Kanama 2026.
Iki gitaramo ntabwo ari imyidagaduro gusa,ahubwo ni iserukiramuco ry’amateka ya King James.King James numwe mubahanzi bakunzwe hano mu Rwanda bazwi mu ndirimbo z’urukundo nka Poupette,igitekerezo,nizindi nyinshi.
King James nubwo azaba ariwe muhanzi mukuru uzaba arimo arizihiza amateka ye hari amakuru akomeje kuvugwa ko azaherekezwa nabandi bahanzi bakoranye indirimbo.Manick yani wamenyekanye mu ndirimbo Akayobe. Yitezweho kuza mu Rwanda kwitabira iki gitaramo.

