Murindahabi Irene yerekeje no mu gukora sinema, nyuma yu uko yakoraga itangaza makuru ndetse no kureberera inyungu z’abahanzi.

Murindahabi Irene umaze igihe mu itangazamakuru aho afite igitangazamakuru cyitwa MIE Entertainment kinyuzwaho ibiganiro bitandukanye, Aba aganira ni ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, Murindahibi kandi yamenyekanye kuri televiziyo yitwa ISIBO TV mukiganiro cya The choice live, Isango star ndetse na Magic fm. Uyu kandi mumitsi ishize yatangajeko agiye gukora film yise isereri akazaba ari film yu uruhererekane, ni film ubu yamaze kugera hanze kuko ubu hamaze gusohoka episode zingera kuri enye. ni film kandi irimo abakinnyi ba film bakomeye hano mu Rwanda.

Irene Murindahabi kandi ninawe kureberera inyungu (management)abakobwa babiri baririmba indirimbo zo kurumya no guhimbaza imana aribo Vestine na Dorcas ndetse nu witwa Niyo bosco, Abo bombi Vestine na Dorcas bamaze kugira izina rikomeye hano mu Rwanda ndetse no mu karere. Nyuma yibyo bingwi byose ubu yerekeje no muri sinema, muri iyo film yise ISEERERI akinamo yitwa Shema, agakina ari babantu batwara imyanda bajyenda bayikura mungo za abantu. Iyi film kandi hakinamo numwe mubakobwa bamamaye muri cinema nyarwanda ku izina rya Aisha Inkindi, uyu nawe akaba akina yitwa Teta.

Iyi film kandi igaruka ku buzima bwihishe bwa abakozi bi imana, yerekana ibintu byinshi abantu batavuga ariko bibaho mubuzima busanzwe, irimo inkuru y’urukundo ariko ruvanzemo ibibazo byamikoro kandi iyo nkuru ikaba ikinwa na Teta na Shema aribo Aisha na Erene, Iyi ni film yu ubuzima kandi yigisha. Igitangaje kurushaho iyi project yayiteguye imyaka 3 yose, bigaragaza ko ari igikorwa cyatekerejweho neza kandi gifite ireme. Iyi film ikorwa na MIE Films, ishami rya MIE Entertainment, rigamije kuzamura sinema nyarwanda ku rundi rwego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *