None kuwa 16 werurwe 2026,Ikipe ya Rayon Sports yanganyije ubusa ku busa (0-0) na Al‑Merrikh SC mu mukino wa 24 wa shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 1ku kibuga cya Kigali Pelé Stadium, utangiye saa 8:30 z’ijoro.
Uyu mukino waranzwe n’ishyaka n’imbaraga ku mpande zombi, aho amakipe yagerageje gusatira izamu inshuro nyinshi ariko ntihagire n’imwe mu mahirwe yabonye ishobora kuvamo igitego. Rayon Sports yagerageje kugenzura umukino cyane hagati mu kibuga muminota yanyuma isatira izamu cyane ariko ntiyabona igitego, mu gihe Al-Merrikh SC na yo yagaragaje ubudahangarwa mu bwugarizi no gusatira byihuse ariko ntabyo ntibigire icyo bitanga.
Mu gice cya mbere cy’umukino, amakipe yombi yagerageje kurema uburyo bwo gutsinda, ariko ba myugariro n’abanyezamu ku mpande zombi bakomeza guhagarara neza, bituma iminota 45 ya mbere irangira nta gitego kibonetse.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yongeye imbaraga mu gusatira ishaka kubona igitego cy’intsinzi imbere y’abafana bayo, ariko Al-Merrikh SC ikomeza kwitwara neza mu bwugarizi ndetse inagerageza gusatira ikoresheje counter-attack. Nubwo habonetse amahirwe make ashoboka gutsindwamo igitego, nta kipe n’imwe yabashije kunyeganyeza inshundura.
Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota mu kunganya 0-0, mu mukino wagaragayemo guhangana gukomeye, imyitwarire myiza y’abakinnyi ndetse n’ishyaka ry’abafana bari bitabiriye ari benshi ku kibuga cya Kigali Pelé.

