Ikipe ya Rayon sport yakoze imyiteguro ikomeye yitegura gukina Super Cup 2025 kandi irangwa n’imbaraga nyinshi, aho abakinnyi bari kugaragaza ubushake bukomeye n’ishyaka ridasanzwe ryo kwitwara neza. Iyi myitozo iri kubera ku muvuduko wo hejuru (full-gas preparation), igaragaza ko iyi kipe ishaka kugera ku mukino ikiri ku rwego rwo hejuru mu mitegurire.
Mu myitozo iheruka, hagaragayemo imbaraga zo guhangana mu buryo bwiza (positive battles) hagati y’abakinnyi, buri wese aharanira kwerekana ko akwiriye kwitabazwa ku mukino ukomeye utegerejwe nabakunzi ba ruhago byumwihariko abafana ba APR FC na Rayon sports . Abatoza barimo gushyira imbere imikino yo guhangana, imyitozo y’umuvuduko, n’imyitozo yo gutunganya uburyo bwo gusatira no kwirinda, byose bigamije kuzatanga umusaruro ku mukino wa nyuma wigikombe doreko izatsinda indi izahita itwara igikombe .
Uyu mukino wa Super Cup 2025 uteganyijwe kuba ku wa 10 Mutarama 2025, aho iyi kipe izacakirana na APR FC, imwe mu makipe akomeye kandi izwi nk’umukeba, izwiho kandi guhatana.
Ese Super Cup niki , ikinwa n’amakipe ameze ate? Muri ruhago, Super Cup ni umukino wihariye uhuza amakipe abiri akomeye yabaye aya mbere mu marushanwa y’umwaka wabanje. Uko biba biteguye bikorwa gutya: Ikipe yegukanye Shampiyona icakirana nikipe yatwaye Igikombe cy’amahoro,Iyo ikipe imwe yegukanye byose Ihura n’ikipe yabaye iya kabiri muri shampiyona cyangwa iyatsinzwe ku mukino wa nyuma w’igikombe , bitewe n’amategeko y’irushanwa. Ni umukino uba witezwe cyane kuko uhuza amakipe akomeye kandi uba utanga ishusho y’uko umwaka mushya ushobora kugenda.

Nubwo bimeze bityo, abakinnyi ba Rayon sports bari mu myitozo bagaragaje icyizere cyinshi, bavuga ko biteguye neza kandi ko bafite intego yo gutsinda APR FC bakegukana igikombe.
Gusa ariko iyi siyo myitozo yanyuma kuko ejo kuwagatanu taliki 10 mutarama 2025 rayon yamenyesheje abanyamakuru ko amakipe yombi RAYON SPORTS WFC (ABAGORE) na azakora imyitozo ya nyuma ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro. yabitangaje murayamagambo iti Rayon Sports (Abagabo n’Abagore) iramenyesha itangazamakuru ko kuri uyu wa Gatanu amakipe yombi azakora imyitozo ya nyuma ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro.
Iyi gahunda igenewe itangazamakuru iteguye ku buryo bukurikira:
RAYON SPORTS WFC (ABAGORE) ariyo izabanza mukiganiro ndetse nimyitozo muburyo bukurikira:
07h50: Ikiganiro n’itangazamakuru na Claude RWAKA (Umutoza wa Rayon Sports WFC) hamwe n’umukinnyi uzatoranywa , saa 08h00 – 08h15 hakabaho Gufata amashusho y’imyitozo ya Rayon Sports WFC, naho saa 08h16 ,Itangazamakuru rizasohoka ku kibuga cy’imyitozo
Ni mugihe kandi RAYON SPORTS FC (ABAGABO) izakurikiraho kuko saa 09h50 hateganijwe Ikiganiro n’itangazamakuru na Bruno FERRY (Umutoza wa Rayon Sports) hamwe n’umukinnyi uzatoranywa , saa 10h00 – 10h15: Gufata amashusho y’imyitozo ya Rayon Sports hanyuma 10h16: Itangazamakuru rigasohoka ku kibuga cy’imyitozo, basoza bibutsa itangazamakuru ko Kubahiriza igihe ari ingenzi.
Mu magambo yabo, bamwe mu bakinnyi bavuze ko imyitozo ikomeje kuba iy’umwihariko, ikabafasha kongera imbaraga zo mu mutwe no mu mubiri, kandi ko bazajya mu kibuga bafite intego imwe: gutsinda no guha abakunzi babo ibyishimo. Ubuyobozi n’abatoza na bo bagaragaza icyizere ko iyi myiteguro ikomeye izatanga umusaruro, mu mukino witezwe n’abakunzi ba ruhago mu gihugu.
Icyerekezo kiragaragara: imyitozo irimo imbaraga, icyizere kiri hejuru, n’intego imwe—gutsinda APR FC no kwinjira mu mwaka wa 2026 n’igikombe cya Super Cup , ikibazo twibaza ni ese niyihe izagitwara hagati ya APR FC Nyamukandagira ndetse na Rayon sports Murera?

