Kuri uyu munsi , muri East African Christian College (EACC) habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro imikino ihuza za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, ahazwi nka Varsity League 2025–2026. Ni igikorwa cyahurije hamwe abahagarariye inzego zitandukanye z’igihugu, cyaherekejwe n’ubusabane, ishyaka ndetse n’icyizere cyo guteza imbere siporo n’uburezi binyuze mu mikino.
Uyu muhango witabiriwe ku rwego rwo hejuru n’Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe Rwego, wari kumwe na mugenzi we Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, n’Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubugeni, Ngabo Brave. Aba bayobozi, hamwe n’abandi batandukanye baturutse mu nzego za leta n’iz’abikorera, bashimangiye ko iyi mikino ari urubuga rwo guhuriza hamwe abanyeshuri, guteza imbere impano ziri mu rubyiruko no gukomeza kubaka ejo hazaza h’igihugu hakesha ishyaka n’ubudasa bw’imico myiza ya siporo.

Mu butumwa bwatanzwe, hanashimangiwe ko Varsity League ari imwe mu nzira zifatika zo kureshya urubyiruko mu bikorwa byubaka, kuruhuza mu bufatanye no kurufasha kwiyubaka mu by’imitekerereze no mu mibanire. Hanagarutswe kandi ku ruhare rw’amashuri makuru na za kaminuza mu kuzamura impano z’abanyeshuri, binyuze mu mahirwe adasanzwe bahabwa yo kwigaragaza ku rwego rw’igihugu.
Abanyeshuri ba EACC n’abandi baturutse mu bigo bitandukanye bari bahari bagaragaje ko biteguye guhatana mu bwuzuzanye, mu mucyo no mu rukundo rwa siporo, mu gihe abayobozi ba kaminuza yakiriye umuhango bashimye icyizere bahawe, biyemeza gukomeza guteza imbere siporo nk’igice cy’ingenzi cy’uburezi bufite ireme.

