RSSB Tigers yaciye ibintu i Kigali nyuma yo gusezerera FUS Rabat mu mukino wasize BK Arena ihagaze.

Ikipe ya RSSB Tigers yakomeje kwandika amateka mashya muri Basketball Africa League 2026 nyuma yo kugera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza isezereye FUS Rabat mu mukino ukomeye cyane wabereye muri BK Arena. Nubwo ikipe yo muri Maroc yegukanye intsinzi y’umukino wa kabiri ku manota 99 kuri 98, RSSB Tigers ni yo yakomeje kubera ikinyuranyo kinini…

Soma inkuru yose

BAL Playoffs ziratangira uyu munsi i Kigali; RSSB Tigers irahura na FUS Rabat mu mukino utegerejwe cyane

Mu gihe abakunzi ba basketball muri Afurika bari bamaze iminsi bategereje aya marushanwa, imikino ya kamarampaka ya Basketball Africa League iratangira kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026 muri BK Arena. Uyu munsi ni umwe mu minsi ikomeye cyane kuri basketball nyafurika kuko amakipe umunani akomeye agiye gutangira urugamba rwo gushaka igikombe cya BAL 2026. Abasesenguzi…

Soma inkuru yose

RSSB Tigers yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi n’abatoza bazifashishwa muri BAL 2026.

Mu gihe habura iminsi mike ngo imikino ya kamarampaka ya Basketball Africa League itangire i Kigali, RSSB Tigers yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi ndetse n’abatoza bazifashishwa muri BAL 2026. Iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, ibintu bikomeje gutuma abakunzi ba basketball bayitegerezaho byinshi mbere y’imikino izabera…

Soma inkuru yose

RSSB Tigers ikomeje gutera ubwoba muri BAL; abafana batangiye kwizera amateka mashya i Kigali.

Mu gihe imikino ya kamarampaka ya Basketball Africa League iri kugenda yegereza, RSSB Tigers ikomeje kuba imwe mu makipe ari kuvugisha cyane abakunzi ba basketball muri Afurika, cyane cyane nyuma y’imyiteguro ikomeye iyi kipe iri gukora mbere ya playoffs zizabera muri BK Arena. Mu Rwanda, abafana benshi batangiye kubona RSSB Tigers nk’ikipe ishobora gukora amateka…

Soma inkuru yose

U Rwanda rukomeje kuba igicumbi cya Basketball ya Afurika binyuze mu bufatanye bwa NBA na BAL nubwo impaka za politiki zikomeje.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kuba kimwe mu bihugu bifite uruhare rukomeye mu iterambere rya basketball muri Afurika, umubano warwo na National Basketball Association ndetse na Basketball Africa League ukomeje gukurura ibiganiro byinshi ku rwego mpuzamahanga. Mu myaka itanu ishize, Kigali yabaye kimwe mu bice by’ingenzi byakira ibikorwa bya BAL, irushanwa ryashinzwe ku bufatanye bwa…

Soma inkuru yose

EACC yatangirijwemo ku mugaragaro imikino ya Kaminuza n’Amashuri Makuru 2025–2026

Kuri uyu munsi , muri East African Christian College (EACC) habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro imikino ihuza za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, ahazwi nka Varsity League 2025–2026. Ni igikorwa cyahurije hamwe abahagarariye inzego zitandukanye z’igihugu, cyaherekejwe n’ubusabane, ishyaka ndetse n’icyizere cyo guteza imbere siporo n’uburezi binyuze mu mikino. Uyu muhango witabiriwe ku rwego…

Soma inkuru yose