Tsindira ltike y’lndege na SKOL Malt

Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd Rwanda binyuze mu kinyobwa cyarwo cya SKOL Malt ,rwatangije ku mugaragaro poromosiyo y’imbonekarimwe yiswe Fly to the Home of Champions. Iyi gahunda igamije guha abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda amahirwe yo gukabya inzozi ,aho uw’amahirwe azatsindira igihembo gikuru ,azahembwa urugendo rwishyuriwe byose(Itike y’indege) .

Iyi poromosiyo yashizweho mu rwego nko kwifatanya n’abafana mu birori by’imikino ikomeye n’isi yose, hagamijwe kongera ibyishimo n’isangira ry’akanyamuneza mu tubari n’izindi mbuga zitandukanye. Kugirango Ube umwe mu bahatanira iri shitura rya Poromosiyo ya SKOL Malt Predict&Win 2026,usabwa kugura ikinyobwa cya SKOL Malt ugahabwa ibirango by’amakipe 4 utekereza ko azagera mu mikino.

Ibyo birango bine bitandukanye by’amakipe 4 utekereza ko azagera mu mikino ya kimwe cya kabiri (semi-finals). iyo umaze kubibona ubifotora ifoto imwe igaragaza neza cyane.Nyuma yaho ,usura urubuga rwabugenewe rwa SKOL Football,ukandikisha amakuru yawe ugasangiza iyo foto y’ibirango byawe ,hanyuma ugatanga ubwo buhanuzi bwawe.

Iri rushanwa riteguye mu buryo bugaragara kandi bukurikije amategeko ,aho abahatana bafite uburenganzira bwo kwinjira rimwe mu munsi ,kandi uko utanze ubuhanuzi bwinshi butandukanye(buri kintu cyose kigendanye n’icupa rishya rya SKOL Malt)ari ko amahirwe yawe yo gukomeza yiyongera.

Niba abantu barenze umwe baraguze neza amakipe ane azagera muri semi-finals,uw’amahirwe akomeye azatwara itike y’indege ariko azatoranywa binyuze mu buryo bw’itombora(random draw) iyobowe kandi ihagarariwe n’umuhesha w’inkiko .Usibye iyo tike y’indege ,abazajya bafata neza amakipe bazajya bahabwa ibihembo bitandukanye ako kanya birimo imyambaro,imipiya yo gukina,ingofero,n’ibinyobwa bya SKOL Malt.

Amabwiriza y’iyi poromosiyo ategana ko ateganya ko abemerewe kwitabira ari abantu bafite nibura imyaka 18 y’amavuko kuzamura, kandi banywa mu buryo bushyize mu bwenge. Uzegukana igihembo gikuru cy’urugendo azasabwa kuba afite pasiporo(passport)ifite agaciro, ikora neza n’ibindi byangombwa bikenerwa mu gukora ingendo mpuzamahanga.

Ku bafite ibibazo mu kwiyandikisha cyangwa batanditswe neza ,uruganda rwashyizeho abakozi barwo b’abakobwa mu tubari n’ahandi hose hateguwe kwerekana imikino kugira ngo bafashe abaguzi kwinjira mu irushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *