U Rwanda rugenda rwerekana ubudahangarwa mu mikino – Minisitiri wa Siporo abigarutseho

Kuri uyu wa Gatatu nimugoroba, kuri Stade Amahoro, hakinirwa umukino w’amajonjora yo gushaka itike ya FIFA World Cup 2026 uhuza amakipe y’ibihugu bya Ethiopia 🇪🇹 na Guinea-Bissau 🇬🇼. Uyu mukino wabereye mu Rwanda kuri stade Amahoro, wagaragaje uko igihugu gikomeje kubaka izina rikomeye nk’ahantu hakundwa n’amakipe mpuzamahanga yo gukiniramo. Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze…

Soma inkuru yose

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwo muri Afurika y’Epfo rwasuye Ingabo z’u Rwanda, rwigira ku ndangagaciro z’igihugu

Urubyiruko 12 rw’Abanyarwanda rutuye muri Afurika y’Epfo ruri mu ruzinduko rw’iminsi icumi mu Rwanda, rugamije kongera kumenya amateka y’igihugu, gusobanukirwa n’uruhare rwabo mu iterambere n’icyerekezo cy’igihugu cyabo. Kuri uyu wa Gatatu, uru rubyiruko rwasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aho rwakiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Brigadier General Ronald Rwivanga, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda….

Soma inkuru yose

Kicukiro: Polisi yafashe itsinda ry’abajura ryari rimaze iminsi rihangayikishije abaturage ba Masaka

Mu gitondo cyo ku wa 8 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano yakoze operasiyo yihariye mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Rusheshe, Umudugudu wa Kanyetabi, ihafatira abagabo bane bari bamaze igihe bashakishwa kubera ibikorwa by’ubujura bikomeje guhangayikisha abaturage. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko aba bagabo…

Soma inkuru yose

MINALOC na Banki y’Isi bashyize imbaraga mu guteza imbere imirimo y’urubyiruko n’abagore

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’Ishami rya Banki y’Isi mu Rwanda (World Bank Rwanda) bakoze inama isozwa y’icyumweru cyari cyahariwe gutangiza ibikorwa by’Inkunga ya Banki y’Isi bigamije guteza imbere akazi n’ubwishingizi bw’imibereho myiza. Iyi nama yaberaga i Kigali yasoje uruzinduko rw’iminsi irindwi rw’abahagarariye Banki y’Isi, aho baganiriye n’inzego zitandukanye ku bijyanye n’uko hashyirwa imbaraga mu…

Soma inkuru yose

Polisi isobanuye iby’umugabo washatse kwambuka zebra crossing imodoka zigenda

Mu mujyi wa Kigali, Polisi y’Igihugu yatangaje ko hari umugabo uherutse kugaragara mu mashusho ashaka kwambuka umuhanda ahazwi nka “zebra crossing” mu gihe imodoka zari zirigutambuka, akanga kumvira abapolisi bari bamubujije. Uyu mugabo, bivugwa ko yari yasinze, yanze guhagarara bigera aho abapolisi bakoresha imbaraga mu kumuhagarika. Polisi ivuga ko imyitwarire nk’iyo ari iy’uburangare ishobora guteza…

Soma inkuru yose

Umuzamu n’abanyerondo batawe muri yombi nyuma y’iyibwa ry’ibendera i Gishyita

Mu karere ka Karongi, mu Murenge wa Gishyita, haravugwa inkuru idasanzwe y’ubujura bwibasiye ibendera ry’Igihugu ryari rizamuwe ku biro by’Akagari ka Buhoro. Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere avuga ko iryo bendera ryibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere, ubwo umuzamu n’abanyerondo babiri bararaga ku biro by’Akagari bari basinziriye. Abo bagabo batatu bahise batabwa muri yombi na…

Soma inkuru yose

Rwanda na Algeria mu rugendo rushya rwo gushimangira ubufatanye mu iterambere

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Jean-Guy K. Afrika, yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Nyakubahwa Mohamed Mellah, mu nama y’ubugiraneza igamije gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Algeria. Iyi nama yabereye i Kigali yibanze ku guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi n’ubuvumbuzi, by’umwihariko mu gukomeza…

Soma inkuru yose

Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Indonesia zasinye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha mpuzamahanga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ari kumwe n’itsinda ayoboye, basuye icyicaro cya Polisi ya Indonesia (Indonesian National Police) aho bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, General Listyo Sigit Prabowo. Iyi nama yasoje isinywemo amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Indonesia, agamije gushimangira imikoranire mu kurwanya ibyaha n’iterambere ry’inzego z’umutekano. Umuhango wo…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yakiriye abaminisitiri bashya basezeranya gukorera Abanyarwanda ubunyangamugayo n’umurava

Kuri uyu wa Mbere mu masaha ya nimugoroba, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye umuhango w’irahira ry’abaminisitiri bashya baherutse kugirirwa icyizere mu mirimo mishya. Abo barahiriye ni Juvenal Marizamunda wagizwe Minisitiri w’Ingabo, Consolée Uwimana wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ndetse na Yves Iradukunda wagizwe Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga…

Soma inkuru yose

Rubavu: Umugabo w’imyaka 27 yasanzwe mu cyumba cya Lodge yapfuye amanitse mu mugozi

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, abakozi ba Lodge iherereye mu Karere ka Rubavu bafashwe n’ikiniga ubwo basangaga umugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 yapfuye, amanitse mu mugozi mu cyumba yarayemo wenyine. Amakuru agera kuri Mavete.com dukesha umunyamakuru sam kabera avuga ko uwo mugabo yari yinjiye muri iyo Lodge ku…

Soma inkuru yose