Ijoro niryo ryabo: Kamonyi Ibyo Howo yakoze birenze impanuka

Abatuye mu Karere ka Kamonyi barasaba inzego zibishinzwe Rwandapolice PrimatureRwanda ,RwandaLocalGov, RwandaSouth gushyiraho amabwiriza ahamye agenga ikoreshwa ryumuhanda kumakamyo manini ya Howo, nyuma hari ikamyo yakoze impanuka iteye ubwoba mu masaha y’iva kwishuri ry’abanyeshuri ikabaribata. Ni mu gihe abaturage bavuga ko aya makamyo akora cyane mugihe haba hari urujya n’uruza rw’abantu benshi barimo abanyeshuri, abacuruzi…

Soma inkuru yose

Saint Paul: Abagenerwa bikorwa ba VIBE Project bashishikarijwe gukora no kwizigama nk’inzira nyayo yo kugera ku bukire

Kigali, tariki ya 15 Ukwakira 2025 — Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, mu cyumba cya 20 cy’ikigo cya Saint Paul, habereye amahugurwa yateguwe n’umushinga Value Added Initiative to Boost Employment (VIBE Project) umushinga ukorera muri PRO-FEMMES TWESE HAMWE,Aya mahugurwa agamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo ndetse no kwiteza imbere. Amahugurwa yatangijwe…

Soma inkuru yose

Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

Kigali – Kuri uyu wa kabiri nimugoroba, Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Nyakubahwa Aurélie Royet-Gounin, mu ruzinduko rwo gushimangira umubano rwabereye ku cyicaro cya Minisiteri abereye umuyobozi. Ibi biganiro byabaye mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye n’ubuhahirane hagati ya Leta y’u Rwanda n’u…

Soma inkuru yose

Abadepite bashimye intambwe MINALOC iri gutera mu kunoza serivisi

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagaragaje ko yanyuzwe n’ibisubizo byatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, ku bibazo byagaragaye mu mitangire ya serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, zirimo izijyanye n’irangamimerere, ubutaka n’izikoresha ikoranabuhanga. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabiri ubwo Minisitiri Habimana yitabaga Inteko Rusange kugira ngo asobanure ibyagaragajwe mu isuzuma ry’imikorere y’inzego zegerejwe abaturage, hagamijwe kureba…

Soma inkuru yose

Amasomo mashya y’ubuyobozi agiye gushyirwa mu nteganyanyigisho y’Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama

Uyu munsi mu Karere ka Musanze, Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya RDF ryigisha Ofisiye bakuru riri Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yafunguye ku mugaragaro inama yo kwemeza no gutangiza amasomo mashya ajyanye n’ubuyobozi ku rwego rwo hejuru yenda kwinjizwa mu nteganyanyigisho y’iri shuri vuba bidatinze. Iyi nama ifite intego yo gushyigikira gahunda yo kuzamura ireme…

Soma inkuru yose

Abahanzi Nyarwanda Bakomeje Kwigaragaza ku Ruhando Mpuzamahanga Ari Nako Basarura Ayicyuzi

Abahanzi b’Abanyarwanda bakomeje kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, bagaragaza impano n’umurava mu gutanga umuziki wabo ku bakunzi bo mu bindi bihugu. Mu minsi mike ishize, abahanzi batandukanye bakoze ibitaramo byamurikaga impano zabo, bagahuza ubuhanzi n’umuco nyarwanda ndetse n’ubutumwa bw’Imana .Vestine na Dorcas Berekeje Muri CanadaItsinda ry’abahanzikazi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ryerekeje muri Canada ku nshuro…

Soma inkuru yose

Impanuka yabereye mu Murenge wa Gacurabwenge yahungabanyije urujya n’uruza rw’imodoka mu muhanda Kigali–Muhanga

Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka y’imodoka hafi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ihungabanya cyane urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu muhanda munini uhuza Kigali na Muhanga. Amakuru aturuka kuri police y,Igihugu ahabereye impanuka avuga ko imodoka ebyiri zagonze zituranye , bituma police iba ifunze umuhanda byagateganyo…

Soma inkuru yose

Vestine na Dorcas batangiye urugendo rwa mbere rwa Canada – “Yebo Tour” igiye guhindura amateka!

Abahanzikazi b’abanyempano mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, berekeje muri Canada ku nshuro ya mbere aho bagiye gukora ibitaramo byiswe “Yebo Tour Canada 2025”, byitiriwe indirimbo yabo ikunzwe cyane yitwa “Yebo”, yashimangiye izina ryabo mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu Karere. Aba bahanzikazi, bakomeje kuzamura ibendera ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza…

Soma inkuru yose

Peresida Evaliste Ndayishimiye yagaragaye mu muhango wo Kwibuka Umuganwa Rudoviko Rwagasore

Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, Abanyagihugu b’i Burundi bibuka imyaka 64 ishize Intwari yubwigenge, Umuganwa Rudoviko Rwagasore aguye urw’abagabo. Yishwe ku wa 13 Ukwakira 1961 i Bujumbura, nyuma y’iminsi mike atsindiye amatora yo kuba Minisitiri w’Intebe w’igihugu cyari kigiye kubona ubwigenge. Uyu munsi wo kwibuka ufite agaciro gakomeye mu mateka y’Uburundi, kuko ushimangira ubutwari…

Soma inkuru yose

Denolly na Steiner bahuruje ibyamamare muri siporo n’ubucuruzi ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25

Ku bibuga bya Tennis bya IPRC Kigali, hasojwe icyumweru cya mbere cy’irushanwa rya “Rwanda Open M25”, ryahuje ibyamamare bitandukanye mu miyoborere, siporo n’ubucuruzi by’u Rwanda. Abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa TG Automobile Technology, Wang Yu, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF), Karenzi Théoneste, ndetse na…

Soma inkuru yose