Lionel Messi Yongeye Kwandika amateka yegukana igihembo cy’icyubahiro cya Princess of Asturias 2026,Lionel Messi yongeye gushimangira ko ari umwami w’umupira w’amaguru ku Isi nyuma yo kwegukana igihembo cy’icyubahiro cyanditse amateka cya Princess of Asturias Award for sports 2026.
Iki gihembo gihabwa abantu cyangwa ibigo byakoze ibikorwa by’indashyikirwa, bifite akamaro katoroshye mu muryango mugari w’abantu binyuze mu mikino.Komite itanga ibi bihembo muri Espagne yemeje uyu mwanzuro nyuma y’amatora akomeye ,aho Lionel Messi yabaye umukinnyi wa mbere ukina umupira w’amaguru ku giti cye uhawe iki gihembo mu mateka yacyo.
Lionel Messi akaba aza munzego z’ibihangange nka Rafael Nadal na Serena Williams. Inyuma y’ubuhanga budasanzwe bwamuranze mu kibuga, akanaba umukinnyi utwaye ibikombe byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru , akanama k’abasifuzi kagaragaje ko uyu mugabo akwiye iki gihembo kubera umutima we mwiza w’ubugiraneza.
Messi yashimiwe cyane ibikorwa binyuze mu muryango we byo gufasha abana batishoboye ,kugira ngo babone uburezi n’ubuvuzi mu bice bitandukanye by’Isi. Usibye ibyo ,imyitwarire ye irangwa n’ubwiyoroshye,ubwitange,no kubaha bagenzi be mu kibuga n’inyuma yacyo, niyo yakomeje gukurura imitima y’abasifuzi n’abakunzi b’imikino muri rusange .
Kwegukana iki gihembo bishimangira ko amateka ya Lionel Messi arenze kure kuba umukinnyi utanga ibyishimo mu kibuga gusa ,ahubwo ko ari n’inkingi ikomeye mu guhindura ubuzima bw’abatari bake ku Isi. Umunsi mukuru wo gushyikiriza ibi bihembo bya Princess of Asturias uteganyijwe kuzabera mu mujyi wa Oviedo muri Espagne mu mpera z’uyu mwaka.
Iki gihembo kigizwe n’igishushanyo cyakozwe n’umunyabugeni Joan Miro,dipolome,n’igihembo cy’amafaranga , kikaba kigiye kwiyongera ku bindi bikombe n’ibihembo bitabarika uyu mugabo yabitse mu nzu ye y’amateka .


