Intambara hagati ya Tenge Tenge n’Umujyanama we Michael Kabonge

Umubyinnyi ndetse akaba n’umunyarwenya wo muri Uganda uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Tenge Tenge, amazina ye nyakuri akaba ari Saad Ssozi, Kuri ubu ntameranye neza n’uwari umujyanama (manager) we cyangwa uwamurebereraga inyungu, Michael Kabonge.  ariko bikarangira havutse ikibazo cy’amafaranga n’imiyoborere mibi y’imbuga ze. Aho kuri ubu ashinjwa kwiba imbuga nkoranya mbaga z’uyumwana.

Tenge Tenge yatangiye kwamamara kubera amashusho asekeje, kubyina, ndetse n’uburyo bwe budasanzwe bwo gukina maze bigashimisha abantu benshi ku isi. Yaje gukrura miliyoni z’abamukurikira kuri YouTube, TikTok na Instagram. Ndetse atangira Kwamamaza byatumye akorana n’ibyamamare byinshi ndetse amashusho ye akwira isi yose.  

Nk’uko Tenge Tenge n’umubyeyi we babivuga, ikibazo cyatangiye nyuma yo kubona ko amafaranga ava ku mbuga nkoranyambaga atangana nibiba byakozwe Cyangwa se byinjijwe. Bavuga ko manager Michael Kabonge ari we wari ufite uburenganzira bwo kugenzura konti zabo za YouTube, TikTok ndetse na Instagram.

Se wa Tenge Tenge yavuze ko Michael Kabonge yafashe izo konti akazigira ize ndetse agashaka no guhindura amazina yazo. Yavuze ko hari igihe bahawe amafaranga angana na miliyoni 27 z’amashilingi ya Uganda nyuma yo kugirana amakimbirane, ariko nyuma yaho ntibongera kubona amafaranga afatika.

Tenge Tenge yavuze ko nubwo yabaye icyamamare gikomeye muri Uganda no hanze yayo, ubu afite ibibazo byo kubona amafaranga y’ishuri ndetse ko nta mutungo munini afite aho ibyo abivuga ahamyako Ibyo yakoze byose ubwo yaragezweho, nta kintu kinini afite cya byerekana nubwo yakoreye agatubutse muri icyo gihe.

Mu kiganiro cyabaye kuri TikTok Live, Tenge Tenge yavuze ko atigeze asinya amasezerano kuko yari akiri umwana muto utarageza imyaka 18, bityo ko ibyo byose byakorwaga hagati ya manager n’umubyeyi we. Umuryango we uvuga ko ushaka ubutabera ndetse ko ushaka ko izo konti zisubizwa kugira ngo haboneke undi mujyanama (manager) uzicunga mu mucyo no mu kuri.

Ku ruhande rwa Michael Kabonge, we avuga ko ari we watangije izo konti kandi akazubaka kuva mbere. Yavuze ko yababajwe cyane no kubona Tenge Tenge n’umuryango we bashaka kumwambura ibyo yubatse.Kabonge yavuze ko amafaranga yose yagabanywaga hagati ye n’umubyeyi wa Tenge Tenge kandi ko nta buriganya bwabayeho. Mu kiganiro nawe yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko hari amasezerano yumvikanweho hagati y’impande zombi.

Yongeyeho ko hari amafaranga menshi yagiye yinjira mu bikorwa byo kwamamaza (endorsement deals) ndetse ko umubyeyi wa Tenge Tenge yagiye ayahabwa. Hari aho yavuze ko amafaranga yavuye mu bikorwa bimwe na bimwe yagabanywaga hagati yabo bombi. Michael Kabonge kandi yavuze ko Tenge Tenge n’umuryango we bashatse kumubuza kugera ku nyungu z’imbuga nkoranyambaga kandi ko ibyo byatumye afata icyemezo cyo kugumana uburenganzira kuri konti.

Kugeza ubu, umuryango wa Tenge Tenge uvuga ko ushaka kwifashisha abanyamategeko kugira ngo ugaruze konti zabo no kumenya ukuri ku mafaranga yose yinjiye muri uru rugendo. Ku rundi ruhande, Michael Kabonge we akomeje gutsimbarara ko izo konti ari ize kuko ari we wazitangije akanazubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *