Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ku mugaragaro indege nshya izajya imufasha mu ngendo za Perezida, Air Force One, nyuma y’amezi menshi ivugururwa kugira ngo ihuze n’ibisabwa ku ndege itwara Umukuru w’Igihugu cya Amerika. Iyi ndege ya Boeing 747-8 yaturutse muri Qatar nk’impano yahawe Guverinoma ya Amerika, ibintu byakomeje guteza impaka zikomeye muri politiki y’iki gihugu.
Uyu muhango wabereye ku kigo cya gisirikare cya Joint Base Andrews, aho Trump yeretse abanyamakuru n’abatumirwa iyi ndege nshya ifite isura itandukanye n’iyari isanzwe ikoreshwa. Yambaye amabara atukura, umweru n’ubururu bwijimye, agaragaza ibendera rya Amerika, ndetse Trump yavuze ko ari isura ijyanye n’icyubahiro igihugu gikwiye kugaragaza ku rwego mpuzamahanga.
Iyi ndege yari isanzwe ikoreshwa n’ubwami bwa Qatar mbere yo guhabwa Leta ya Amerika. Nyuma yo kwakirwa na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, yashyizwemo ibikoresho byihariye birimo uburyo bwo gutumanaho bw’ibanga, uburyo bwo kwirinda ibitero bya misile ndetse n’ikoranabuhanga rituma ishobora gukora nk’ibiro by’Umukuru w’Igihugu biri mu kirere.Trump yavuze ko kwakira iyi ndege ari igisubizo cyihuse ku kibazo cy’indege zisanzwe za Air Force One zimaze imyaka irenga 35 zikoreshwa kandi zikomeje guhura n’ibibazo bya tekiniki. Yagaragaje ko gahunda ya Boeing yo gukora indege nshya za Perezida yatinze cyane ndetse ikaba imaze gutwara miliyari z’amadolari arenze ayo byari biteganyijwe.
Nubwo ubutegetsi bwa Trump buvuga ko iki ari igikorwa cyubahirije amategeko yose, hari abanyapolitiki n’impuguke mu mategeko bakomeje kwibaza niba kwakira impano ifite agaciro k’amamiliyoni y’amadolari iturutse ku gihugu cy’amahanga bidateza ikibazo cy’inyungu za politiki n’umutekano w’igihugu. Mu mwaka ushize ubwo gahunda yo kwakira iyi ndege yatangazwaga bwa mbere, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika basabye ko hakorwa igenzura ryimbitse mbere y’uko ikoreshwa nka Air Force One.
Amakuru aturuka mu ngabo za Amerika agaragaza ko nubwo iyi ndege yahawe Amerika nk’impano, amafaranga menshi yakoreshejwe mu kuyivugurura no kuyishyiramo ibikoresho by’umutekano. Raporo zitandukanye zigaragaza ko ayo mavugurura ashobora kuba yaratwaye hagati ya miliyoni 900 n’arenga miliyari imwe y’amadolari ya Amerika.
Abasesenguzi mu by’indege bavuga ko iyi Boeing 747-8 iri mu ndege nini kandi zigezweho kurusha izari zisanzwe zikoreshwa nka Air Force One. Ifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende idahagaze, kwakira abantu benshi ndetse no gutwara ibikoresho byinshi by’umutekano n’itumanaho. Iyi ndege nshya izakoreshwa nk’igisubizo cy’agateganyo mu gihe Amerika igitegereje izindi ndege ebyiri nshya za VC-25B zirimo gukorwa na Boeing, biteganyijwe ko zizatangira gukoreshwa hagati ya 2027 na 2028 nyuma y’imyaka myinshi y’ubukererwe.
Kwatangira gukoresha iyi ndege byongeye kwerekana uburyo umubano wa Amerika na Qatar ukomeje gukomera mu bya dipolomasi n’ubucuruzi. Gusa nanone byafunguye impaka nshya ku buryo impano ziturutse mu bihugu by’amahanga zishobora kugira ingaruka ku miyoborere n’inyungu za Amerika. Mu gihe Trump ayifata nk’ikimenyetso cy’icyubahiro n’imbaraga za Amerika, abatavuga rumwe na we bo bavuga ko iyi ndege ishobora gukomeza kuba kimwe mu bibazo bya politiki bizaganirwaho cyane mu mezi ari imbere.


