Mu rwego rwo gukomeza kwegera abakunzi b’umuziki no guteza imbere imibereho myiza binyuze muri siporo, abahanzi bazataramira mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival giteganyiwe kubera i Huye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, babanje kwifatanya n’abaturage bo muri ako karere mu gikorwa cya siporo rusange. Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cy’uyu mutsi cyitabiriwe na abaturage benshi, urubyiruko ndetse n’abakunzi b’abahanzi. iki gikorwa cyatanze ibyishimo ku baturange kubona ibyamamare basanzwe ba bona k’urubyiniro by’ifatanya nabo mu bikorwa bisanzwe.
Abahanzi bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko siporo ari imwe mu nzira zifasha abantu kugira ubuzima bwiza no gukomeza kubaka umubano mwiza hagati y’abahanzi n’abafana babo. Mu bikorwa byakozwe harimo kwiruka, gukora imyitozo ngororamubiri itandukanye ndetse no kuganira n’abaturage ku mumaro wo gukora siporo buri gihe. Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bavuze ko bishimiye kuba babonye umwanya wo kwegera abahanzi bakunda, bakaganira na bo ndetse bakanifatanya nabo mu bikorwa bibafitiye akamaro, aho kubabona gusa mu bitaramo.
Iki gikorwa cyabaye mbere y’igitaramo gikomeye cya Iwacu Muzika Festival gitegerejwe n’abatari bake mu Karere ka Huye no mu bice bihakikije. Abategura iri serukiramuco bavuga ko intego yabo atari ugutanga imyidagaduro gusa, ahubwo ari no kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bifitiye umumaro sosiyete. Nyuma ya siporo rusange, abaturage benshi bagaragaje amatsiko n’inyota yo kuza kwitabira iki igitaramo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho biteze ibihe byiza n’ibitaramo bizaba birimo bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda.


