
Washington, D.C.- Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yeretse abaturage indege nshya yo mu bwoko bwa Boeing 747-8 yatanzwe na Leta ya Qatar, yavuze ko igiye kwinjizwa mu itsinda ry’indege zitwara Perezida wa Amerika rizwi nka Air Force One.
Iyi ndege y’agaciro kagera kuri miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika (arenga miliyari 560 Frw), ni imwe mu ndege zihenze kandi zifite ikoranabuhanga rigezweho kurusha izindi zigeze zitangwa nk’impano hagati y’ibihugu byombi.
Trump yavuze ko nyuma y’amezi menshi ivugururwa n’igenzurwa rikomeye ry’umutekano, iyi ndege ubu yiteguye gutangira icyiciro cya nyuma cy’igerageza mbere yo gutwara Perezida wa Amerika n’itsinda rye.
Yayise “White House Iguruka”, agaragaza ko ifite ubushobozi buhambaye bwo gukora nk’ibiro bya Perezida biri mu kirere, kabone n’iyo igihugu cyaba kiri mu bihe bikomeye by’umutekano cyangwa intambara.
Icyahinduwe kuri iyi ndege
Nubwo iyi Boeing 747-8 yari isanzwe ikoreshwa mbere yo guhabwa Amerika, Ingabo zirwanira mu kirere za Amerika zivuga ko yakozweho impinduka zikomeye kugira ngo ijyane n’ibisabwa ku ndege ya Perezida.
Mu byongerewe harimo uburyo bugezweho bwo gutumanaho n’inzego za gisirikare, sisitemu z’umutekano zihanitse, ibikoresho byo kurinda amakuru y’ibanga ndetse n’ikoranabuhanga rifasha Perezida gukomeza kuyobora igihugu ari mu kirere.
Abashinzwe umutekano bavuga ko buri gice cy’iyi ndege cyagenzuwe neza kugira ngo hakurweho ikintu cyose cyashoboraga guteza impungenge cyangwa gushyira mu kaga umutekano wa Perezida.
Nubwo imbere mu ndege hagumishijwe byinshi mu byari bisanzwe biyigize, inyuma yayo yahinduriwe isura ishyirwaho amarangi mashya arimo umutuku, umweru, ubururu ndetse n’ibara risa na zahabu, ibintu byatumye irushaho kugaragara nk’indege yihariye.
Impano yateje impaka muri Amerika
Kwakira iyi ndege ntabwo byakiriwe kimwe n’Abanyamerika bose.
Hari abatavuga rumwe na Trump bavuze ko kwakira impano ifite agaciro kangana gutyo iturutse mu kindi gihugu bishobora guteza ibibazo mu mubano wa dipolomasi ndetse bikibaza niba nta nyungu zidasanzwe Qatar yaba itegereje.
Icyakora si abanenga Trump gusa bagaragaje impungenge.
Hari n’abamushyigikiye bavuze ko impano nk’iyi ikwiye gusuzumwa neza kubera uburemere ifite ndetse n’ingaruka ishobora kugira ku isura ya Amerika.
White House yo yasobanuye ko nta mategeko yarenzwe mu kwakira iyi ndege, kandi ko ibikorwa byose byakozwe mu mucyo no mu buryo bwemewe n’amategeko.
Izakoreshwa by’agateganyo
Nubwo iyi ndege iri kwitegura gutangira akazi, ntabwo ari yo izaba Air Force One y’igihe kirekire.
Amerika iracyategereje indege ebyiri nshya za Boeing VC-25B ziri gukorerwa ivugururwa kugira ngo zibe Air Force One z’igihe kizaza.
Mu gihe izo ndege zitararangira, Boeing 747-8 yatanzwe na Qatar ni yo izafasha mu gutwara Perezida no gukora zimwe mu nshingano zisanzwe z’indege ya Air Force One.
Iyi ndege ikomeje kuvugisha benshi ku isi, bamwe bayibona nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye hagati ya Amerika na Qatar, mu gihe abandi bakomeza kwibaza niba impano y’agaciro kangana gutyo ishobora kubaho nta nyungu zihishe inyuma yayo.

#QATAR
#WASHINGTON

