Muri iki gihe, isi y’ikoranabuhanga n’itumanaho rigezweho ikomeje guhura n’izuba ryinshi ibyo byatumye Guverinoma y’ubuhinde ifata icyemezo gikomeye cyo guhagarika Telagaramu(Telegram) by’agateganyo.
Iki cyemezo cyo guhagarika by’agateganyo imikorere ya Porogaramu isanzwe ikunzwe mu gihugu hose, cyaje gukwirakwizwa ndetse n’inzego z’umutekano nn’uburezi kuko icyo kigo cy’itumanaho cyatunzwe urutoki gukoreshwa n’amatsinda y’abatekamutwe bakomeye.
Iyi nkuru ivugwaho byinshi kuko yaje mu gihe u Buhinde buri mu mazi abira mu bijyanye n’uburezi, aho abanyeshuri barenga miliyoni ebyiri bari mu gihirahiro cy’ibizamini biri kwibwa.
Imbarutso y’iki cyemezo gihambaye yaturutse ku kibazo gikomeye cy’ikizamini cy’igihugu cyo kwinjira mu mashuri y’ubuvuzi, kizwi nka NEET(National Eligibility cum Entrance Test) Ubuhinde bwahagaritse Telagaramu nyuma yo kwibwa Ibizamini.
Nk’uko Ikigo cy’igihugu Gishinzwe ibizamini mu buhinde cyabitangaje, abatekamitwe b’indyarya n’amatsinda y’abajura b’ibizamini bafashe uru rubuga rwa Telagaramu barugira icumbi ryabo.
Aba batekamutwe bari bamaze iminsi barya amafaranga y’umurengera y’ababyeyi n’abanyeshuri babizeza kubaha impapuro z’ikizamini kigiye gusubirwamo ku wa 21 Kamena 2026.
Leta y’u Buhinde yabonye ko imiyoboro(Channels) n’amatsinda bya Telagaramu bikomeje gukwirakwiza ibyo bita “ibizamini byaguze”, bityo ifata umwanzuro wo gukura uyu muyoboro ku murongo kugeza ku wa 22 Kamena, mu rwego rwo gusigasira ubusugire bw’isuzuma Ubuhinde bwahagaritse Telagaramu by’agateganyo.
Mu guhangana n’ubu buriganya bw’akataraboneka, Leta y’u Buhinde ntiyahagaritse porogaramu gusa, ahubwo yanategetse Telagaramu guhagarika burundu ubwo bushobozi bwo guhindura ubutumwa kugeza ku wa 30 Kamena 2026, mu rwego rwo gukumira ko hagira undi mukino w’ubwenge ukinwa.
Uyu mwanzuro wateje akavuyo kenshi ndetse n’impaka z’urudaca mu nzego zose z’igihugu. Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze Porogaramu ya Telagaramu, Durov, ntabwo yazuyaje kugaragaza akababaro ke asaba ko iki cyemezo cyasubirwamo.
Durov yavuze ko gufunga Telagaramu ari ukubabariza ubusa abarenga miliyoni 150 bayikoresha mu Buhinde, mu gihe abanyabyaha nyakuri bo bahise bimurira amayeri yabo ku zindi porogaramu z’itumanaho.
Iki kibazo kiracyari urugamba rugikomeza hagati y’iterambere ry’ikoranabuhanga n’ubushobozi bwa Leta bwo gucunga umutekano w’abene gihugu bayo.


