Bad Bunny Yakoze Yinjije Miliyari y’Amadolari mu bitaramo bye

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Puerto Rico, Bad Bunny, yanditse amateka mashya mu muziki ku isi nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere w’Umu-Latino winjije miliyari y’amadolari ya Amerika ($1 Billion) binyuze mu bitaramo (touring revenue)amaze gukora mu mwanyacyubahiro we.

Aka gahigo k’indashyikirwa gashimangira imbaraga z’umuziki wa Travis n’umuco Latino, kuko Bad Bunny yabaye umuhanzi wa mbere ugeze kuri uyu muhigo nta ndirimbo n’imwe aririmba mu rurimi rw’Icyongereza, dore ko ibihangano bye byose ari mu rurimi rw’icyesipanyolo (Spanish).

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru cy’ubucuruzi bw’umuziki cya Billboard Boxscore yerekana ko uyu muhanzi yageze kuri iyi ntego abikesha ibitaramo binyuranye amaze imyaka akora ku isi yose kuva mu mwaka wa 2017.

Igice kinini cy’aya mafaranga cyaturutse ku bitaramo bye bigezweho by’ububandano byitwa “Debi Tirar Mas Fotos World Tour”, bikomeje kubica bigacika muri Amerika y’Amajyepfo, Ositaraliya, ubuyapani, n’u Burayi.

Ibi bitaramo byonyine bimaze kwinjiza asaga miliyoni 360 z’amadolari n’ubwo bitarakorwa na rimwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibi rero bikaba byarahise biba ibitaramo bya mbere mu mateka byinjije amafaranga menshi cyane bitanyuze muri Amerika.

Muri uyu mugabane w’u Burayi gusa, mu mujyi wa Madrid ho muri Espagne, ibitaramo 10 yahakoraniye miliyoni 96.1 z’amadolari mu minsi mike.

Uretse ibi bitaramo by’iki gihe, andi mafaranga yiyongereyeho kugira ngo yuzuze miliyari y’amadolari yaturutse mu bindi bitaromo byabanje nka “World’s Hottest Tour” cyo mu mwaka wa 2022 cyapfunyitse miliyoni 314.1 z’amadolari n’ibindi nka Most Wanted Tour hamwe ba EI Ultimo Tour del Mundo.

Uyu muvuduko udasanzwe werekana uburyo umuziki w’Icyesipanyolo umaze kwigarurira imitima y’abantu benshi ku isi n’ubwo baba batumva urwo rurimi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *