Ronaldo yagowe no kwigaragaza mu gihe ibindi bihanganjye byatitije igikombe cy’Isi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yagowe cyane no kwigaragaza mu mukino w’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyo mu mwaka wa 2026, aho ikipe ye yaguye miswi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Cong bimwe mu byatunguye benshi.

Uyu mukino warangiye ari igitego 1-1, bituma Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibona inota rya mbere mu mateka yayo muri iri rushanwa rikomeye ku isi, mu gihe Portugal yo byayisabye kwiyuha akuya ngo ikuremo iryo nota.

Ibi byabaye mu gihe ibindi bihangange bitatu byari byitwaye neza mu mikino y’ibihugu byabyo ku wa kabiri, ariko ku wa gatatu biba ibindi kuri uyu mukinnyi w’ikirangirire.

Kugaragara nabi kwa Cristiano Ronaldo muri uyu mukino byongereye urujijo ku mibanire ye n’umutoza, aho bikunze kuvugwa ko umutoza we atinya kumusimbuza kubera izina afite mu Kibuga.

Ronaldo yananiwe gukoresha amahirwe yari abonye yo kwandika amateka mashya nk’umugabo wa mbere utsinze igitego mu bikombe by’Isi bitandatu binyuranye.

Umukino wose warangiye nta gitego cyangwa umupira uva kuri we ubyara igitego, ibi bikaba byazamuye impaka nyinshi ku bijyanye n’ubushobozi bwe bwo gukomeza kubanza mu kibuga mu gihe baganzi be baba basabwa imbaraga nshya.

Ku rundi ruhande, abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza niba imyaka 41 uyu mukinnyi afite muri uyu mwaka wa 2026 niba itangiye kumwerekana ko urwego rwe rwamaze kugabanuka, cyane ko asigaye akina muri shampiyona y’Arabiya Sawudite.

Nubwo muri iyo shampiyona asanzwe atsinda ibitego byinshi, iyo bigeze ku mikino y’amakipe y’ibihugu ahura n’amakipe afite ba myugariro bakomeye bafite imbaraga nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abasesenguzi b’imipira bavuga ko umutoza akwiye gushira amanga mu guhindura amayeri y’umukino ndetse no kuba yamusimbuza mu gihe bitari kugenda neza mu kibuga, bitandukanye n’uko bitunganywa mu bitangazamakuru ko kumukuramo bishobora guteza umwuka mubi mu ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *