Umuryango w’Ubwami bwa Norvège uri mu bihe bitoroshye nyuma y’uko Igikomangoma Mette-Marit, umugore w’umuragwa w’ingoma Crown Prince Haakon, cyakorewe igikorwa cyo gusimbuzwa igihaha kubera uburwayi bwari bumaze imyaka myinshi bumuzahaza.
Ingoro y’Ubwami yatangaje ko iki gikorwa cyabereye mu Bitaro bya Kaminuza bya Oslo cyagenze neza, ndetse ko Mette-Marit w’imyaka 52 akomeje gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo harebwe uko umubiri we wakira icyo gihaha gishya.
Uyu mugore w’umuragwa w’ingoma yari amaze imyaka umunani arwaye indwara ya pulmonary fibrosis, indwara ikomeye yibasira ibihaha ikagenda igabanya ubushobozi bwo guhumeka. Mu 2018 ni bwo yatangaje ku mugaragaro ko afite iki kibazo cy’ubuzima, ibintu byatumye agabanya ibikorwa byinshi bya cyami yakoraga.
Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko iyi ndwara ishobora gutuma ibihaha bitakaza ubushobozi bwo gukora neza, bityo gusimbuza igihaha bikaba imwe mu nzira zifasha abarwayi bageze ku rwego rukomeye rw’iyo ndwara kongera kubona amahirwe yo kubaho neza.
Aya makuru aje nyuma y’iminsi mike gusa umuhungu wa Mette-Marit, Marius Borg Høiby, akatiwe n’urukiko rwa Oslo igifungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye birimo ihohotera rishingiye ku gitsina. Uru rubanza rwakurikiwe cyane muri Norvège no mu bindi bihugu by’i Burayi kubera uburyo rwakoze ku izina ry’umuryango wa cyami.
Nubwo Marius Borg Høiby adafite umwanya mu bazungura ingoma ya Norvège, kuba ari umuhungu wa Mette-Marit byatumye urubanza rwe ruvugwa cyane mu gihugu. Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza rwabaye kimwe mu bibazo bikomeye byahuye n’umuryango wa cyami mu myaka ya vuba.
Mette-Marit yinjiye mu muryango w’Ubwami bwa Norvège mu 2001 ubwo yashyingiranwaga na Crown Prince Haakon. Icyo gihe ubukwe bwabo bwateje impaka muri bamwe mu baturage kubera amateka yari afite mbere yo kwinjira mu bwami, ariko nyuma yaje kugenda yigarurira imitima ya benshi binyuze mu bikorwa by’ubugiraneza n’ubuvugizi mu rwego rw’ubuzima, uburezi n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu myaka isaga makumyabiri amaze mu bwami, yabaye umwe mu bantu bubashywe kandi bakunzwe cyane muri Norvège. Ni yo mpamvu amakuru y’uburwayi bwe yakomeje gukurikiranwa cyane n’abaturage ndetse n’itangazamakuru.
Nyuma y’itangazo ry’Ingoro y’Ubwami, ubutumwa bwinshi bwo kumwifuriza gukira bwakomeje koherezwa n’abayobozi, abanyapolitiki ndetse n’abaturage basanzwe. Benshi bagaragaje icyizere ko iki gikorwa cyo gusimbuza igihaha kizafasha Mette-Marit kongera kugira ubuzima bwiza no gukomeza inshingano ze mu muryango wa cyami.
Mu gihe umuryango wa cyami ugikomeje guhangana n’ingaruka z’urubanza rw’umuhungu we, amakuru y’uko igikorwa cyo kubagwa cyagenze neza yatanze icyizere gishya ku Banya-Norvège benshi bakomeje gukurikiranira hafi uko ubuzima bwe buzagenda bwifata mu minsi iri imbere.




