Umuhanzikazi w’icyamamare Ariana Grande yatangiye iki cyumweru ayoboye urutonde rwa Billboard Hot 100 abikesha indirimbo ye nshya yise “Hate That I Made You Love Me” . Iyi ndirimbo yahise ihurirwaho n’abakunzi b’imyidagaduro benshi, ikaba imaze iminsi mike isohotse, ariko ikomeje guca ibintu mu bihugu bitandukanye by’Akarere k’Afurika n’ahandi ku Isi.
Ibi byemejwe n’urutonde rwa Billboard Hot 100 rwasohotse mu mpera z’icyumweru gishize rukomeza kuyoborwa n’uyu muhanzikazi uca agahigo gakomeye.
Iyi ndirimbo nshya ikomeje gukora amateka mu myidagaduro niyo ya mbere isohotse mu muziki mushya ariko izaba igize umuzingo we wa munani w’indirimbo (Album) yise Petal uteganyijwe gusohoka ku wa 31 Nyakanga 202.6.
Bitewe n’imbaraga iyi ndirimbo yazanye mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amajwi n’amashusho, Ariana Grande yahise angana na Tylor Swift umuhigo wo kugira indirimbo umunani zahise zitangira ziza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100.
Mu cyumweru cyayo cya mbere gusa, “Hate That I Made You Love Me” yagize urukurikirane rw’ubwiganze bw’abantu basaga milioni 23.6 bayumvisheho ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye.
Uretse kuba iyoboye urutonde rwa Billboard Hot 100 muri Amerika, iyi ndirimbo nshya yahise ifata n’umwanya wa mbere ku rutonde mpuzamahanga rwa Billboard Global 200, aho yaciye agahigo k’umuhanzi Olivia Rodrigo.
Ibi bikaba bikomeje bikomeje kwereka abari mu myidagaduro ko uyu muhanzikazi agifite ijambo rikomeye ku muziki w’isi, cyane ko yahise yuzuza indirimbo (10) zose amaze kugira zageze ku mwanya wa mbere mu mateka ye.
Ibi byose yabigezeho afatanyije n’ababyeyi b’umuziki bazwi cyane nka Max Martin na Ilya Salmanzadeh ari nabo bafatanyije kuyandika no kuyitunganya.
Kuri ubu Ariana Grande ari no mu bitaramo bidasanzwe bizenguruka isi byiswe “Eternal Sunshine Tour” aho ari kuririmba indirimbo ze zitandukanye zirimo n’iyi nshya.
Ibi bitaramo byatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena mu mujyi wa Oakland bikaba bikomeje gushimisha abafana be cyane, mu gihe ashyize imbere gukuza umuziki we ,no guha ibyishimo abafana.



