🚢 Ubwongereza Bwafashe Ubwato Butwara Peteroli y’Uburusiya Mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko

London – Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zakoze igikorwa cya gisirikare cyihariye kigatuma hafatwa ubwato bwitwa Smyrtos, bukekwaho gutwara ibikomoka kuri peteroli y’Uburusiya mu buryo bwo guhunga ibihano mpuzamahanga.

Iki gikorwa cyabereye mu bunigo bwa English Channel (La Manche), agace k’amazi gatandukanya amajyepfo y’Ubwongereza n’amajyaruguru y’Ubufaransa.

Igikorwa Cyamaze Amasaha Atandatu

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo y’Ubwongereza, abakomando bo mu mutwe wa Royal Marines, bafatanyije n’abashinzwe umutekano bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe kurwanya ibyaha bikomeye, binjiye muri ubu bwato mu gikorwa cyamaze amasaha atandatu.

Izi ngabo zari zishyigikiwe kandi n’indege z’ingabo zirwanira mu kirere z’Ubwongereza (RAF), mu rwego rwo kwemeza umutekano n’ikorwa ry’iperereza.

Ubwato Buri Gukorwaho Iperereza

Ubwato Smyrtos bwahise bujyanwa ku cyambu cyo mu majyepfo y’Ubwongereza, aho buri gufungirwa mu gihe iperereza rikomeje.

Amakuru agaragaza ko ubu bwato bwari busanzwe buzwi ku izina rya Myrtos, ariko nyuma yo gufatirwa ibihano mpuzamahanga mu 2025 bwahinduye izina ndetse bunahindura inshuro nyinshi ibendera bugendaho, ibintu bikunze gukorwa n’amato ashaka guhisha inkomoko cyangwa ibikorwa byayo.

Starmer: “Ntituzareka Abashyigikira

Intambara Kwihisha”Mu butumwa yatanze nyuma y’iki gikorwa, Keir Starmer yavuze ko gufata ubu bwato ari ubutumwa bukomeye ku bantu n’ibigo bifasha Uburusiya gukomeza ibikorwa byabwo muri Ukraine.

Yagize ati:

Iki gikorwa cya gisirikare cyagenze neza gishegeshe nanone Uburusiya kandi ni ukwibutsa abashyigikira intambara ya Putin muri Ukraine ko tutazabareka ngo bihishe.”

Bwavuye ku Cyambu cy’Uburusiya

NiAmakuru y’ubugenzuzi bw’ingendo z’amato agaragaza ko Smyrtos yahagurutse ku cyambu cya Ust-Luga hafi ya Saint Petersburg mu Burusiya ku wa 5 Kamena 2026, gitwaye ibikomoka kuri peteroli.

Nyuma yambutse amazi yerekeza mu Burengerazuba bw’u Burayi mbere yo kugera mu bunigo bwa English Channel, aho cyafatiwe n’inzego z’umutekano z’Ubwongereza.

Ikibazo Cy’Amato Azwi nka “Shadow Fleet”

Iki gikorwa kije mu gihe ibihugu by’Uburayi n’iby’Inshuti za Ukraine bikomeje gukaza ingamba zo kurwanya amato azwi nka “shadow fleet”, akekwaho gufasha Uburusiya kohereza peteroli ku masoko mpuzamahanga nubwo bwafatiwe ibihano kubera intambara iri muri Ukraine.

Abasesenguzi bavuga ko gufata ubwato nka Smyrtos bishobora kongera igitutu ku bukungu bw’Uburusiya ndetse bikagaragaza ubushake bw’ibihugu byo mu Burengerazuba bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’ibihano mpuzamahanga.

#LONDON

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *