Dr Utumatwishima yijeje inkunga muri Rubavu Music Award

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr.Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yijeje abategura ibihembo bya Rubavu Music Awards &Talent Detection kongera inkunga muri Edition ya gatatu. Iri sezerano ryatanzwe mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2026, mu birori byo gutanga ibihembo ku nshuro ya Kabiri.

Ibi birori byabereye mu nzu y’imyidagaduro ya Kivu Intare Arena iri mu Karere ka Rubavu. Minisitiri yashimangiye ko inkunga Minisiteri yatanze uyu mwaka izakomeza, ndetse ikazarushaho kwiyongera mu gikorwa cyatashye.

Intego nyamukuru ni ugukomeza gufasha urubyiruko n’abahanzi mu Ntara y’Iburengerazuba kugira ngo impano zabo zikomeze gukura. Dr Utumatwishima yavuze ko kenshi abana begukana ibihembo baturuka mu bice bitandukanye bahita bazimira nyuma y’ibirori.

Minisiteri igiye gushaka uburyo bwo gutegura amahugurwa n’ ingando zihariye zizafasha abahanzi gukarishya ubwenge. Binyuze muri izo ngando, abahanzi bazafashwa guteza imbere ibihangano byabo ngo bagere ku rwego rwisumbuyeho.

Muri iri joro, abahanzi batandukanye barimo na Bruce Melodie begukanye ibihembo by’ishimwe mu byiciro binyuranye. Minisitiri yashimye imyitwarire y’abahanzi b’i Rubavu, avuga ko bafite ubuzima bwiza kandi batishora mu biyobyabwenge.

Yongeyeho ko ibyishimo n’ibirori byaranze urwo rubyiruko ari umwimerere, bishimangira ishusho nziza y’imyidagaduro. Ibi bihembo bitegurwa na Future Novelty Campany, Vision Jeunesse Nouvelle, bifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *