Shakib yavuze ko yatunguwe no kumenya ko yatandukanye na Zari abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’amasaha make Zari Hassan atangaje ko yatandukanye n’umugabo we Shakib Lutaaya nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakundana, Shakib nawe yashyize umucyo kuri aya makuru yari amaze gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM yo muri Uganda ku wa 12 Kamena 2026, yavuze ko yatunguwe no kubona itangazo rya Zari ndetse ko na we yamenye iby’itandukana ryabo nk’uko abandi bose babimenye abibonye ku mbuga nkoranyambaga.

Shakib yavuze ko yakangutse mu gitondo asanga abantu benshi bari kuvuga ku itandukana rye na Zari, ibintu byamutunguye cyane kuko atari yabimenyeshejwe mbere. Yagize ati, “Natunguwe nkamwe mwese. Nabibonye ku mbuga nkoranyambaga nkiri kubyuka kandi sinari mbizi. Ntabwo nkunda kuvuga ku bibazo byanjye bwite, ariko nimpuguka ndaza kureba uko byagenze.” Aya magambo yahise atuma benshi bibaza niba koko iki cyemezo cyarafashwe bombi nk’uko Zari yari yabivuze cyangwa niba hari ibitarumvikanye hagati yabo mbere y’itangazo ryashyizwe hanze.

Iri tandukana rije rikurikira andi mateka y’urukundo rwa Zari Hassan yakunze kuvugisha benshi mu myidagaduro yo muri Afurika. Mu mwaka wa 2018, Zari yari yaratangaje ko atakiri mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze babana ndetse bafitanye abana. Kuri ubu, amagambo ya Shakib akomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibaza icyihishe inyuma y’iri tandukana, mu gihe abandi bategereje kureba niba aba bombi bazagira ibindi bisobanuro batanga ku mibanire yabo yari imaze imyaka itanu ikurikirwa n’abatari bake muri Afurika y’Iburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *