Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) rwafashe umwanzuro w’uko amasaha y’utubari, resitora n’utubyiniro yongerwa by’agateganyo muri iki gihe cy’igikombe cy’isi.
Ibi bikorwa byemerewe gukora kugeza saa cyenda(3:00) za nijoro hagati mu cyumweru, no kugeza saa kumi (4:00) z’ijoro mu mpera z’icyumweru ndetse no ku minsi mikuru.
Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 12 Kamena, kikazageza ku wa 12 Nyakanga 2026 ubwo iryo rushanwa mpuzamahanga rizaba risojwe . Ni gahunda yashyizweho na RDB igamije guha abanyarwanda, abafana n’abashyitsi amahirwe yo kuryoherwa n’imikino.
Ibi bizafasha abakunzi b’umupira w’amaguru gukurikirana neza imikino yose mu buryo bwisanzuye. Buri wese abona umwanya wo kwidagadura hamwe n’inshuti ndetse no gusangira mu gihe bari kunezererwa ibirori.
Iri yongerwa ry’amasaha rizafasha cyane urwego rw’ubukerarugendo n’imyidagaduro. Abacuruzi n’abafite za hoteli n’utubari bitezweho kungukira muri aya mahirwe.
Nubwo amasaha yiyongereye, RDB yibukije abashinzwe ibyo bikorwa kubahiriza amabwiriza.Umutekano no kugenzura urusaku ni ibintu bigomba gukomeza kwitabwaho cyanwe mu Gihugu.
Abacuruzi basabwe gukomeza gucunga no kubahiriza amategeko y’ibanze. Harimo n’irindwa ryo guha inzoga abantu batagejeje ku myaka y’ubukure.
Isuku n’imyitwarire myiza mu bakiriya nabyo ni ibintu by’ingenzi. Ibi bizatuma ibirori bigenda neza kandi ntibihungabanye ituze ry’abaturage muri rusange.

