RSSB Tigers igiye gusangira ibyishimo by’igikombe cya BAL n’Abanyarwanda.

Ikipe ya RSSB Tigers ikomeje kwandikisha amateka muri Basketball nyarwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya Basketball Africa League (BAL) 2026, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibashije kugera kuri uwo musaruro. Mu rwego rwo gusangira ibyishimo n’abakunzi bayo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, iyi kipe yatangaje ko ku wa Gatandatu izakora urugendo rwo kumurika iki gikombe mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali. Ni igikorwa gitegerejwe na benshi kuko ari ubwa mbere igikombe gikomeye nk’iki kigiye kugezwa hafi y’abafana muri ubu buryo.

Urugendo rwo kumurika igikombe ruzatangira saa cyenda z’amanywa, ruhera kuri Club Rafiki i Kimisagara mbere yo kunyura mu bice bitandukanye birimo Nyabugogo, Muhima, City Center, SOPETRADE na Remera. Biteganyijwe ko aho hose ikipe izahanyura yakirwa n’abafana ndetse n’abakunzi ba siporo bashaka kwihera ijisho igikombe cyahesheje ishema u Rwanda ku rwego rwa Afurika. Abateguye iki gikorwa bavuga ko kigamije gushimira abafana babaye hafi iyi kipe kuva irushanwa ritangira kugeza igihe yegukaniye intsinzi.

Ibyishimo byo kwizihiza iki gikombe bizakomereza kuri Kigali Conference and Exhibition Village (KCC), ahazabera igitaramo gikomeye kizahuza bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda barimo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Kivumbi King, Bull Dogg, Kenny Sol na Angel Mutoni. Abateguye iki gitaramo batangaje ko kwinjira ari ubuntu, ibintu byatumye benshi batangira kwitegura kuzitabira uyu munsi w’amateka uzahuza siporo n’imyidagaduro. Kuri RSSB Tigers, uyu ni umwanya wo gusangira intsinzi n’abafana bayibaye hafi no kwerekana ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe zikomeye muri Basketball ya Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *