Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yatangaje ko agiye gukorera i Kigali igitaramo cye cya Kabiri yise Niwe Healing Concert Edition 2, ku wa 28 Ugushyingo 2026. Iki gikorwa kije gikurikira ubusabe bw’abakunzi b’umuziki we bifuzaga ko ibi bitaramo byajya biba ngarukamwaka.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera muri BK Arena, umwanya ukomeye usanzwe wakira ibirori bikuru mu gihugu. Ngendahayo yaherukaga kuza mu Rwanda mu ugushyingo 2025 aho yakoreye igitaramo cy’amateka nyuma y’imyaka 17 yari amaze atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gitaramo cyatambutse , imitima ya benshi yarashimishijwe kandi abantu bagera kuri 503 bakira agakiza . Ibi byatumye uyu mugabo agaruka afite ishyaka ryo guhemba n’ubundi imitima y’abakirisitu n’abakunzi b’indirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange.
Uyu muramyi azwi cyane mu ndirimbo zagiye zikora ku mitima ya benshi nka “Si Umuhemu“, “Yambaye Icyubahiro” n’izindi. Biteganyijwe ko muri iki gitaramo gishya hazaba harimo n’indirimbo nshya zikiri kuri Album ye yari ari gutegura.
Abategura iki gitaramo n’umuhanzi ubwe bijeje abantu ko imyiteguro imeze neza cyane ku mpande zombi. Kuri ubu amakuru yerekeye igitaramo akomeje gukurikiranirwa hafi n’abanyamuziki b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bose.
Amatariki n’ibiciro by’amatike byo kwinjira bizagenda bitangazwa mu minsi iri imbere uko imyiteguro irushaho gusatira umunsi nyir’izina w’igitaramo. Abakunzi b’uyu muziki barasabwa gukomeza gukurikiranira hafi amakuru mashya y’ikigitaramo umunsi ku munsi.
Niba utarabona amashusho y’igitaramo cyatambutse mu mwaka ushize ushobora no kubisanga ku mbugankoranyambaga ze aho ari gushyira hanze indirimbo nka “Ntwari Batinya”. Ngwino twitegure uru rugendo rushya rwo kuramya no guhimbaza Imana.



