Ruger afashe ikiruhuko mu muziki nyuma y’ibibazo by’urukundo byamugejeje mu nkiko.

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Ruger, yatunguye abakunzi be nyuma y’uko hatangajwe ko afashe ikiruhuko gito mu muziki kugira ngo yibande ku bibazo byihariye ari kunyuramo. Aya makuru yatangajwe na Blown Boy Entertainment, kompanyi isanzwe ireberera inyungu z’uyu muhanzi, ivuga ko Ruger ari guhura n’ikibazo gikomeye cyamugejeje mu nkiko gishingiye ku mubano yari afitanye n’umukobwa bahoze bakundana. Iyi nkuru yahise ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje impungenge ku hazaza h’ibikorwa bye bya muzika.

Nk’uko byatangajwe n’iyi label, umukobwa bivugwa ko bakundanye na Ruger yamureze amushinja kuba yarangije umubano wabo mu buryo bwamugizeho ingaruka zikomeye mu marangamutima. Nubwo hataramenyekana byinshi ku by’uru rubanza, iri tangazo ryemeje ko ibi bibazo byagize uruhare mu cyemezo cya Ruger cyo kuba ahagaritse ibikorwa bye bya muzika by’agateganyo. Abakunzi b’uyu muhanzi bavuga ko ari bwo bwa mbere yumvikanye mu kibazo nk’iki kuva yatangira kwamamara ku rwego mpuzamahanga.

Blown Boy Entertainment yatangaje ko iki kiruhuko kitazamara igihe kirekire, kuko Ruger ateganyijwe kugaruka mu bikorwa bya muzika muri Kanama 2026. Mu gihe abakunzi be bakomeje kumwifuriza gukemura neza ibibazo ari kunyuramo, benshi bategereje kureba niba azagarukana imbaraga nshya n’ibihangano bishya nk’uko yabikoze mu myaka yashize. Kuri ubu ariko, amaso yose ari ku rugendo rw’uyu muhanzi uri kugerageza guhangana n’ibibazo byo mu buzima bwe bwite mbere yo kongera guhura n’abakunzi b’umuziki we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *